Uyu muhanzi wakunzwe n’abatari bake mu myaka 10 ishize mu 2020 ubwo yakoranaga na DJ Theo nibwo yatangaje ko agiye kumara irungu abakunzi be bari baramaze gusa na byo byaje gusa n’ibihagaze.
Naason yatangarije IGIHE ko yabaye asubitse ibi bikorwa akabanza kubaka studio ye itunganya muzika agatandukana burundu n’ibyo gusiragizwa n’aba Producer bamwe na bamwe.
“Yego ndagaruka mu muziki, ngiye kongera nshyiremo akabaraga, tariki 5 Kanama 2023 nibwo nzamurikira abakunzi ba muzika nyarwanda indirimbo nshya ngarukanye ikaba imwe mu zigize album yanjye nshya ndi gukoraho igizwe n’indirimbo 12.”
“Nari maze iminsi mpugiye mu bikorwa kubanza kubaka studio yanjye kandi ubu iruzuye."
Naason kandi agarukanye umuhanzi agiye kujya afasha mu gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho.
"Ikindi gishya gihari ni uko nzaba mfite umuhanzi mushya ngiye gufasha muri iyi minsi ku bijyanye no gukora indirimbo. Ni umuhanzi mushya twiyemeje gufasha, kuri iriya tariki tuzamubereka ndetse n’igihangano cye cya mbere tuzaba dukoranye.”
Iyi studio ya Naason yayise The Sound Maker, ayubatse nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Real Entertainment bamufashaga mu bijyanye na muzika.
Mu rwego rwo guhura n’abakunze ibihangano bye, Naason Solist yateguye igitaramo azahuriramo na bo akabamurikira indirimbo nshya atatangaje izina izaba iherekejwe n’amajwi n’amashusho.
Ni umuhuro uteganyijwe ku wa 5 Kanama 2023 kuri Connect Villa iri Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Uyu muririmbyi akaba n’umucuranzi, mu 2021 nibwo yamuritse indirimbo icyenda yakoze mu myaka yashize ariko zikaba zari zisubiyemo mu buryo bwa ‘Acoustic’ azikubira kuri Album ya gatatu yise ‘Nyigisha’.
Izo ndirimbo zirimo; Nyigisha, Abisi, Amatsiko, Umunyenga, Undwaza umutima, Inkuru ibabaje, Nduzuye, Uri mwiza na Emera Tujyanye.
Naason wanditse indirimbo zirimo Dede, Micro za Davis D, Veronika ya Platini n’izindi aheruka gutaramira Abanyarwanda mu 2021 mu gitaramo cya Iwacu na Muzika yahuriyemo na Edouce Softman.
“Ubufindo” imwe mu ndirimbo za Naason aheruka gushyira hanze


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!