00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imitoma yiriwe icicikana! Uko ibyamamare byizihije umunsi wa Saint Valentin (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 February 2023 saa 09:22
Yasuwe :

Mu Rwanda n’ahandi hirya no hino ku Isi, abantu batandukanye bizihije umunsi wahariwe abakundana witiriwe Saint Valentin, uba buri tariki 14 Gashyantare.

Ni umunsi abantu bashyira impano abakunzi babo, abadaherukana bakongera guhura mu rwego rwo gukomeza kubaka urukundo rwabo.

Mu Rwanda, ibyamamare byizihije uyu munsi. Harimo nka The Ben na Pamella, Apostle Mignonne na Eric Kabera , Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona, Miss Muyango na Kimenyi Yves, n’abandi.

The Ben na Pamella

Mugisha Benjamin [The Ben] n’umugore we Uwicyeza Pamella batunguye benshi mu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga, babasangiza amashusho y’uko bari bamerewe kuri uyu munsi wahariwe abakundana.

Ni amashusho abagaragaza bari kumwe mu cyumba bicaye ku gitanda, hagati yabo hari indabyo n’umutsima.

Nkusi Arthur na Muthoni Fiona

Umunyarwenya Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona kuri uyu munsi bahisemo kumurikira ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’uko byari byifashe mu biruhuko baheruka kugiriri hanze y’u Rwanda.

Ni amashusho yaherekejwe n’amagambo Arthur Nkusi yanditse agira ati “Buri gihe mpora muri Valentine iyo ndi kumwe nawe”.

Apostle Mignonne na Eric Kabera

Mignonne Alice Kabera n’umugabo we Eric Kabera kuri uyu munsi bizihije urukundo rwabo n’igihe bamaze barushinze.

Mu butumwa Apostle Mignonne yageneye abakunduna ndetse n’abubatse, yanditse agira ati “Isengesho ryanjye ni uko abashakanye bashyira imbere gukundana buri munsi mu bwitange n’ubushake.”

Kimenyi na Muyango

Miss Muyango Claudine, amanwa yayamaranye n’umukunzi we Kimenyi Yves wabyutse amwandikira amagambo meza y’urukundo.

Mbere y’uko agenera impano umukunzi we, yifashishije indirimbo ya Nel Ngabo yise ’Arampagije’ iherekezwa n’amagambo agira ati "Wambaye hafi mu bibi n’ibyiza, uyu munsi ndashaka kugushimira. Warakoze, ndagukunda, umunsi mwiza wa Saint Valentin, rukundo rwanjye."

Tracy Agasaro na René Patrick

Tracy Agasaro n’umugabo we Patrcik René nabo bamurikiye abakuririkira uko byari byifashe mu rugo rwabo kuri uyu munsi wa Saint Valentin.

Tracy mu magambo yanditse ku mbuga nkorayambaga yanditse agira ati "Urakoze Rukundo, ibyo ukora byose, uko witanga, warakoze kunkunda, warakoze kubana nanjye mu bihe bikomeye, warakoze kuba waratumye nseka, warakoze kuntera imbaraga, Ndagukunda René Patrick."

Clarisse Uwimana na Festus Bertrand

Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, Uwimana Clarisse, yamurikiye abamukurikira imwe mu mafoto agaragaza ibihe byiza baherutse kugirira hanze y’u Rwanda.

Iyi foto Clarisse yashyize kuri instagram yari iherekejwe n’amagambo meza y’urukundo yanditse agira ati "Ubuzima buraryoshye kandi burimo ibyishimo hamwe n’umugabo mwiza kandi ugira urukundo, Valentin wanjye wa buri munsi, Ndagukunda, Festus Bertrand."

Ngarambe François-Xavier na Yvonne Solange Ngarambe

Umuhanzi Ngarambe François-Xavier wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Umwana ni umutware’ we n’umufasha we ntibasiba kugaragaza urukundo rwabo. Kuri uyu munsi nabwo ntibatanzwe.

Ngarambe yikojeje mu nganzo azanira umugore we umuvugo wuje amagambo meza y’urukundo, aho yanditse ati "Amahoro kuri wowe Malayika wanjye wo ku butaka. Uyu munsi, 13/1, ni ibirori byawe by’akataraboneka, Sainte Yvonne. Umunsi mukuru mwiza."

"Nunze ubumwe nawe muri uku kwemera umuhamagaro w’Imana wo kwera kandi icyifuzo cyanjye ni uko yego ya buri wese muri twe ishobora kudufasha twembi kuba couple yera kandi yego ya buri mwana wacu, reka twemere twese kuba umuryango wera, kubw’icyubahiro cy’Imana n’agakiza k’isi. Ndagukunda."

Miss Iradukunda Liliane yongeye gushimangira ko ari mu munyenga w’urukundo

Iradukunda Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 Kuri uyu munsi wa Saint Valentin yongeye gushimangira ko ari mu rukundo na Imfura Kenny, adahwema kugaragaza ko yihebeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yananiwe guhisha ikimuri ku mutima asangiza abamukurikira ifoto ari kumwe n’umusore bakundana amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

Yagize ati "Umunsi mwiza wa St Valentin."

Miss Nishimwe Naomi

Miss Nishimwe Naomi ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020 kuri uyu munsi wa Saint Valentin yohererejwe impano n’umukunzi we Michael Tesfay.

Ni impano yari igizwe n’indabo, ubutumwa bwandikishije ikaramu burimo amagambo y’urukundo yageneye uyu mukunzi we n’ibindi.

Mico The Best na Clarisse Ngwinondebe

Umuhanzi Mico The Best yateye imitoma umufasha we Clarisse Ngwinondebe, amugenera amagambo meza y’urukundo aho yanditse agira ati "Umunsi mwiza w’abakundana mukundwa, ndagufite nawe uramfite."

Alpha Rwirangira na Liliane Umuziranenge

Umuhanzi Alpha Rwirangira usigaye utuye muri Canada, abinyujije kuri Instagram yageneye ubutumwa umufasha we Liliane Umuziranenge aho yanditse agira ati "Ndamutse ngiye kongera guhitamo nahitamo wowe rukundo rwanjye."

Plaisir Muzogeye na Lysette Rubega

Umufotozi wabigize umwuga Plaisir Muzogeye abinyujije ku rububuga rwa Instagram, yageneye ubutumwa bw’urukundo umufasha we Lysette Rubega.

Muzogeye yanditse agira ati "Umunsi mwiza w’abakundana kuri wowe mugore wanjye mwiza, umurikira Isi yanjye, ukuzuza umutima wanjye urukundo buri munsi, Ndi umunyamahirwe ku kwitwa uwanjye."

Jay Rwanda yamurikiye abamukurikira umukunzi we

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yongeye kwerekana umukobwa bari mu munyenga w’urukundo.

Ni ifoto yamurikiye abamukurikira, ayiherekeza amagambo agira ati "Valantine wanjye mwiza useka amasaro agaseseka."

Nsabimana Aimable yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Grace

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Grace, amusaba ko yazamubera umugore undi nawe yemera ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima busigaye.

Jean Luc Imfurayacu yarekanye umukunzi we

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc umenyerewe mu biganiro bitandukanye bya Siporo, amarangamutima yamuganje kuri uyu munsi amurikira abamukurikira umukunzi we, atashatse kwerekana isura no gutangaza amazina ye.

Kivumbi King ari mu mu munyenga w’urukundo

Umuraperi Kivumbi King kuri uyu umunsi yatangarije abamukurikira ko ari mu rukundo n’umukobwa atahise atangaza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muraperi Kivumbi yifurije uyu mukunzi we umunsi mwiza wa w’abakundana.

Nadege Rusam na Alex Tlex

DJ Rusam umenyerewe mu mwuga wo kuvanganga umuziki mu Rwanda afatanya na mugenzi we DJ Higa, yerekanye umukunzi we Alex Tlex ukora mu mushinga ufasha ibigo bikora ubushabitsi mu bijyanye n’ubuhinzi.

Miss Bahati Grace n’umugabo we

Miss Bahati Grace ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2009, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we Murekezi Pacifique.

Mu magambo ye, uyu mugore yabwiye umugabo we ko ari we mukunzi we w’ibihe byose, aya akaba yari aherekejwe n’amashusho bari gusomana.

Meddy n’umugore we Mimi Mehfira

Ku munsi wahariwe abakundana, Meddy n’umugore we, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bongeye guterana imitoma biyibutsa urwo bakundana.

Bijya gutangira, Mimi yibukije umugabo we ko ari umwami we w’ibihe byose, uyu akaba yahise yikirizwa n’umugabo we wamwibukije ko ari umwamikazi we.

Usibye abo twagarutseho bafite abakunzi , Israel Mbonyi yateye urwenya yandika kuri Twitter avuga ko umukunzi we yanze impano ya Bibiliya.

Kenny Sol uri kubarizwa i Burundi yisunze ikirahuri cy’icyo kunywa, atangariza abakunzi be ko abafitiye indirimbo nshya.

DJ Marnaud uyu munsi wamusanze mu rugendo rwerekeza i Istanbul muri Türkiye.

Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya n’umunyarwenya Mavide, bahisemo kwisunga agacupa bihereza impano y’uyu munsi bati "Icya mbere ni ukwikunda".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages