Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imurika ry’ibinyabiziga bifite umwihariko; kuri uyu wa Gatandatu New Level isanzwe iteza imbere muzika ifatanyije na Aflink bateguye ibirori bya Shyuha Festival Edition 1 bizagaragaramo udushya twihariye ku bakunda imodoka na moto.
Mukasa Jean Marie, Umuyobozi wa New Level yabwiye IGIHE ko iserukiramuco ryo kwerekana imodoka rya Shyuha Festival ribimburiye ibindi birori byo kwerekana imodoka bizajya bibera mu Rwanda.
Yavuze ko we n’abafatanyabikorwa be bahisemo gutegura iki gikorwa kugira ngo berekane ibinyabiziga bifite umwihariko ndetse banakore ubukangurambaga muri kompanyi zisanzwe zicuruza imodoka mu gihugu bityo zimenye ko ‘hari uburyo bwo kumurikira abakiriya ibi binyabiziga biciye mu buryo bw’imyidagaduro’.
Yagize ati “Ubusanzwe mu bindi bihugu ibi byo kumurika imodoka cyangwa moto ni ibintu bimaze imyaka myinshi biba. Mu Rwanda ndahamya ko ari ubwa mbere bigiye kuba, tuzerekana imodoka za kera, izigezweho ubu ariko zifite umwihariko, na moto zidasanzwe hari abantu bazifite ku buryo twifuje kubahuriza hamwe.”
Mukasa yongeyeho ati “Ntabwo tuzerekana ibinyabiziga dufite gusa, hari n’abantu bafite imodoka zakanyujijeho kera ariko zitakigezweho, izo turabakangurira kuzizana muri iri murika. Ikindi ni ukugira ngo n’abafite kompanyi zicuruza imodoka bakoreshe ubu buryo kugira ngo bereke abaguzi ibinyabiziga bigezweho.”
Mu modoka zizamurikwa muri Shyuha Festival harimo Bentley, Cadillac za kera, imodoka yo mu bwoko bwa Riviera yakozwe mu myaka 50 ishize[iyi igaragara mu ndirimbo Slow Down ya Active] n’izindi.

Ibirori bya Shyuha Festival bizabera kuri IPRC[Integrated Polytechnic Regional Centre] Kicukiro ahahoze hitwa Eto Kicukiro, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu. Abafite ibinyabiziga bifuza kumurika bazinjirira ubuntu.
Ibi birori bizasusurutswa na Dj Mupenzi, Dj Marnaud ndetse na Yvan Buravan uri mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe.





Ibitekerezo 0