Aya mashusho yafatiwe i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali aho Senderi yari yatumiwe mu gikorwa cyo gushishikariza abahoze mu mwuga w’uburaya kwipimisha virusi itera Sida.
Iyi ndirimbo ubundi isingiza Perezida Kagame, igaragaza ibyiza yagejeje ku banyarwanda kandi ko ntawe ukwiye kubisenya umunyarwanda arebera.
Inyirikirizo yayo igira iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya ndeba, oya, oya kirazira!”
Imibyinire y’aba bak0bwa yavugishije benshi, bagaragaje ko batayishimiye kuko bisa nko gusuguza uvugwa muri iyi ndirimbo.
Uwitwa Mvukiyehe Rubera kuri Twitter yanditse ko izi mbyino zidakwiye, azigereranya n’umwanda.
Yagize ati “Ibi ni umwanda pe! Izi mbyino mu ndirimbo iririmba umukuru w’igihugu ntizikwiye, ni umwanda cyane aha ndabona nta kubaha uyivugwamo n’ibiyivugwamo guhari”.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Ladislas, ari mu bahuza n’igitekerezo cya Mvukiyehe, aho yagize ati “Iyo uhimbye imbyino cyangwa indirimbo, uyihimbira n’injyana yayo. Iyo ugiye kuyigisha abantu, ubigisha no kuyibyina. Iyo igenewe Umukuru w’Igihugu, uyiha injyana ikwiye. Ibyo kandi bikajyana n’umuco w’abantu. Ibi rero, mwabyemera mwabyanga, ni ishyano twagushije mu Rwanda.”
Ku rundi ruhande hari abavuga ko nta kibazo babona muri iyi imbyinire kuko bajyanaga n’injyana yayo.
Nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagize ati “ Ndabona hari bamwe bifuza gushyiraho "polisi y’umuco n’imbyino", utabyinnye uko bamwe babyifuza bakamuha igihano. Tugomba gutandukanya itorero ryigisha cyangwa ribyina imbyino gakondo n’abantu bibyinira ku giti cyabo, kubera ibyishimo bafite.Tujye tworoherana bagenzi. ”
Uwitwa Janvier Popote yasubije Mvukiyehe ati “Nyamara ubanza ubarenganyije kubyita umwanda. Iriya ndirimbo irabyinitse kandi barimo kubyina. Hari n’abarimo kwibyinira bakurikiye injyana n’umudiho batitaye ku butumwa bw’indirimbo.”
Uwitwa Uwimana Peter yunzemo ati “Ariko ibi nta kibazo kirimo abantu barishimye kandi buri wese yishimye mu buryo bwe ikibazo cyaba kubabuza kwishima mu buryo bubanejeje! Indirimbo iri kuvuga ibyiza bagejejweho n’umukuru w’igihugu kubyishimira uko babyumva mbona ntawe bikwiye gutera ikibazo!”
Senderi yabwiye IGIHE ko aba bakobwa atari ababyinnyi be, gusa ko nawe atishimiye uko babyinnye iriya ndirimbo.
Ati “Urumva abantu baba bahaze umunezero bakabyina, urumva rero bakabaye babikoresha mu bintu byiza, bitari biriya. Mfite ababyinnyi banjye, iriya ndirimbo ifite uko ibyinwa, ntabwo ibyinwa kuriya.”
Senderi yasabye abakunzi be bose kutabyina iyi ndirimbo mu buryo bubi, yongera kwamamagana abantu bakomeje gukwirakwiza aya mashusho bagamije kumusenya.
Ubwo yasuraga Akarere ka Burera tariki 8 Gicurasi 2019, Perezida Kagame yavuze ko ‘Nzabivuga’ ari indirimbo nziza ariko asaba ko “hahindurwamo akantu, [ahari izina rye] bakavuga ko “ibyo twigejejeho cyangwa leta, cyangwa FPR [yatugejejeho] nta wabisenya tureba.
ibi ni umwanda pe! Izi mbyino mu ndilimbo iririmba umukuru w'igihugu ntizikwiye ni umwanda cyane aha #Njye ndabona nta kubaha uyivugwamo n'ibiyivugwamo guhari. #RwOT@JanvierPopote @oswaki @KARANGWASewase @IngabireIm @nkunzurwanda7 @Annemwiza @DorothMbabazi pic.twitter.com/8PEa9tczt5
— Mvukiyehe Rubera (@Mvukiyehe5) June 19, 2019
Ese izi zaje ryari? Ko naherutse dufite imbyino z’umuco nyarwanda nkaba mbona haradutse izo ntamenya aho zavomwe?!!!!
— Byumvuhore Frederic (@ByumvuhoreF) June 19, 2019
None imbyino zijyanye n'umuco zose irasizi Freddy ? Ubu Igishakamba urakizi ukamenya inkigakiga na za Ganyobwe zose? Iyaba mwari muzi ko abantu batunenga guhisha amarangamutima yacu mu bihe byo kwishima. Turi abantu ushobora gucurangira abantu bakifata Ku itama nk'abapfishije
— RwandaPress24 (@RwandaTopNews) June 19, 2019
Wowe uribeshya cyane abubwo se ni bande bizihirwa nk'abanyarwanda
Niba warataramiye mu ma club gusa ukabona batabyina nyuma yo kwibaza uko wibaza ujye unibaza niba impamvu badasamara ari uko ibyo babyina ntaho bihuriye nabo.— Mvukiyehe Rubera (@Mvukiyehe5) June 19, 2019
Wowe rwose turabibona kimwe. Nanjye ikibazo ndakibona aho rwose https://t.co/OqTld5t6OM
— ingabire Immaculée (@IngabireIm) June 19, 2019
Iyo uhimbye imbyino cyangwa indirimbo, uyihimbira n’injyana yayo. Iyo ugiye kuyigisha abantu, ubigisha no kuyibyina. Iyo igenewe Umukuru w’Igihugu, uyiha injyana ikwiye. Ibyo kandi bikajyana n’umuco w’abantu. Ibi rero, mwabyemera mwabyanga, ni ishyano twagushije mu #Rwanda #RwOT
— Ladislas NGENDAHIMAN (@NLadislas) June 20, 2019
Ndabona hari bamwe bifuza gushyiraho "polisi y'umuco n'imbyino", utabyinnye uko bamwe babyifuza bakamuha contravention!🤦🏾♂️
Tugomba gutandukanya itorero ryigisha cyangwa ribyina imbyino gakondo n'abantu bibyinira ku giti cyabo, kubera ibyishimo bafite.
Tujye tworoherana bagenzi !
— Amb. Olivier Nduhungirehe (@onduhungirehe) June 20, 2019
Kanda hano wumve Nzabivuga ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge



















TANGA IGITEKEREZO