00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abahanzi bakunda kwambara lunette zijimye no mu gicuku

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 6 January 2024 saa 11:32
Yasuwe :

Abanyamuziki bambara amadarubindi (Lunette) y’izuba buri gihe kandi ni uko bimeze nta n’igiteze kubihundura. Hari impamvu nyinshi zituma bahitamo kwambara amadarubindi y’izuba n’iyo ryaba ryarenze ari mu ijoro.

Rimwe na rimwe harimo ababa bakeneye kwihisha inyuma yayo madarubindi hari ibyo bahisha cyangwa se bagamije kurimba bimwe bisanzwe.

Ubundi bimenyerewe ko kenshi hari abambara amadarubindi bitewe n’uburwayi bw’amaso bikaba ngombwa ko muganga w’amaso abandikira ubwoko bw’ayo bambara yabugenewe abafasha kubona neza.

Gusa ibi iyo bigeze ku banyamuziki cyangwa abandi b’ibyamamare biba ibindi bindi kubera izindi mpamvu zitandukanye.

Umunyamakuru wa RBA , Gloria Mukamabano, ubwo yari yakiriye umuhanzi Kevin Kade kuwa 5 Mutarama 2023 yagize amatsiko yo kumubaza igitera abahanzi guhorana amadarubundi buri gihe.

Yateruye agira ati “Hari igihe ntumira abahanzi bakaza bambaye amadarubindi yijimye, yego ukabona birababereye ariko nkabyibazaho nti na nijoro amadarubindi yijimye ? Biterwa n’iki ?”

Mu gusubiza iki kibazo, Kevin Kade yagize ati “Rimwe na rimwe amadarubindi yijimye hari agihe yambarwa nk’umurimbo, hari abayambara mu kwirinda urumuri rwinshi nk’igihe abantu bamufotora bishobora gutuma ava mu mujyo w’ibyo arimo.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe uyambara hari ibyo uri guhisha mu maso nk’iyo ufite umunaniro cyangwa se ufite isoni.”

“Hari abantu baba badashaka guhuza amaso n’abantu benshi, nko mu gitaramo hari ababa batamwishimiye, yambara ayo madarubundi kugira ngo amurinde ibyo bintu byose byatuma ava mu mujyo w’igitaramo cyangwa akaba yarangara.”

Iki gisubizo cya Kevin Kade ntigitandukanye n’icy’abandi banyamuziki bihebeye umuziki wa Rock , Hip-Hop n’izindi njyana.

Hari abanyamuziki bajya no mu kiganiro n'abanyamakuru bambaye amadarubindi yijimye mu kwirinda kugaragaza ko bamaze igihe kinini bataryama
Bamwe mu banyamuziki bambara amadarubindi yijimye mu kwirinda urumuri rw'amatara yihinduranya aba ari ku rubyiniro
Hari abayambara mu kwirinda ibyabarangaza bikabakura mu mujyo w'igitaramo
Bamwe mu bahanzi bahitamo kwambara amadarubindi yijimye kwirinda ko babangamirwa n'imirabyo ya za camera z'abanyamakuru iva mu mpande zitandukanye
Hari abahanzi bahitamo kwambara amadarubindi yijimye mu kurimba bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages