Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Danny Nanone yavuze ko album ye yayimuritse aniteguye kuyisohora, icyakora mu gihe yiteguraga kuyishyira hanze aza kubona abantu bayigura bakayicuruza.
Ati “Nawe ari wowe ntiwakwanga amafaranga, ubu narayigurishije ntegereje ko bo bayishyira hanze. Umunsi nakoze igitaramo niteguraga kuyisohora ariko naje guhura n’abantu bifuza kuyishyira ku isoko nanjye ndayibaha.”
Ni mu gihe ariko Danny Nanone yatangiye gukora kuri album ye nshya ndetse amakuru ahari agahamya ko uyu mwaka ashobora kuyimurikira abakunzi be.
Ibi uyu muraperi yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Amanota’ yasohokanye n’amashusho yayo.
Iyi album Danny Nanone aherutse gusohora iriho indirimbo nka "Iminsi myinshi", "Nasara" yakoranye na Ariel Wayz, "My type" na "Confirm."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!