Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, kuri Pili Pili, byitabirwa n’Abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) barimo Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu , n’Umuyobozi wa Trace Awards muri East Africa, Daniel Muchira, n’abandi .
Hari kandi abahanzi batandukanye, abanyamakuru, abatunganya umuziki n’amashusho y’indirimbo n’abandi bafite aho bahuriye na muzika.
By’umwihariko byari ibirori byateguriwe kwerekana abahanzi bashyizwe mu cyiciro cyihariye cy’abahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda.
Mu bahanzi Nyarwanda bahataniye iki gihembo barimo Bwiza na Ariel Wayz nibo babashije kugera ahabereye ibi birori, ndetse nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda, bahawe umwanya wo kugaragaza icyo bivuze kuba barashyizwe mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards bigamije guteza imbere umuziki wa Afurika.
Ku rundi ruhande Bruce Melodie, Chriss Eazy na Kenny Sol ntawabaciye iryera, biteza urujijo kuri bamwe.
Umwe mu bateguye iki gikorwa urimo gukorana na Trace Awards mu myiteguro, yabwiye IGIHE ko bigaragaza nabi isura y’u Rwanda kuba aba bahanzi batitabiriye ndetse bishobora kugira ingaruka kuri aba bahanzi.
Yagize ati “Rimwe na rimw ibi bigaragara nk’agasuzuguro kandi, Trace Awards ni ikintu kinini umuhanzi wo ku rwego rw’u Rwanda atakabaye asuzugura.”
Impamvu aba bahanzi batitabiriye…
Uretse kuba Bruce Melodie, Kenny Sol na Chriss Eazy batageze Pili Pili, bivugwa ko nta n’umwe wari wohereje uwo kumuhagararira ngo amenye impamvu y’ibi birori.
Mu gushaka kumenya icyatumye aba bahanzi batitabira ibi birori, IGIHE yamenye ko buri muhanzi yari afite impamvu zifite aho zihuriye n’akazi ke ka buri munsi.
Ku ruhande rwa Chriss Eazy, uyu muhanzi ntabwo ari ku butaka bw’u Rwanda ndetse ku wa Gatanu ubwo habaga ibi birori, yari yamaze kugera i Lusaka muri Zambia aho afite igitaramo.
Chriss Eazy wajyanye n’umujyanama we, Junior Giti, bafite igitaramo ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023.
Kuba atagaragaye mu birori bya Trace Awards, byahuriranye n’akazi afite i Lusaka cyane ko ubutumwa bumutumira bwamugezeho yaramaze kwitegura iki gitaramo muri Zambia.
Kuri Bruce Melodie we ntabwo hasobanuwe neza impamvu atitabiriye ibi birori gusa amakuru avuga ko ubutumwa [Email] bumutumira bwamugezeho butinze.
Ni ibintu byemejwe n’umwe mu bantu bakorana na we bya hafi, ubwo yaganiraga na IGIHE.
Yagize ati “Birashoboka ko yaza kuhagera ariko kubera ko yabonye Email atinze, wasanga yari afite izindi gahunda.”
Undi muhanzi utitabiriye ubutumire bwa Trace Awards ni Kenny Sol, ku mpamvu bivugwa ko zifitanye isano n’akazi yari arimo ko gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gushyira hanze.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko impamvu ikomeye yatumye Kenny Sol adasubika ifatwa ry’ayo mashusho ari uko John Elarts uri kuyakora (Director) ku wa Gatanu wari umunsi we wa nyuma mu Rwanda hari ayo yafashe muri iryo joro ahita yerekeza iwabo i Burundi.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabimburirwa n’Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.
Iki gikorwa kigiye kuba ku bufatanye na RDB ibicishije muri Visit Rwanda, Trace Group izaba inizihiza isabukuru y’imyaka 20 ikorera mu bihugu bitandukanye ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!