TMZ Hip Hop yatangaje ko Fetty Wap yavuze ko gufungurwa kwe byihuse kwabayeho bitewe n’imyitwarire myiza yagize ari muri gereza no kwitabira gahunda z’uburezi n’imyigishirize zagenewe imfungwa.
Uyu muraperi yanashimiye itegeko rizwi nka First Step Act, ryashyizweho mu 2018 na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Iri tegeko rifasha imfungwa kugabanyirizwa igihano bitewe n’amanota zibona mu gihe zitabiriye gahunda zizifasha kwiyubaka.
Ibiro bishinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Bureau of Prisons) byabwiye TMZ ko Fetty Wap yimuriwe gufungirwa mu rugo mu mujyi wa Philadelphia. Biteganyijwe ko azafungurwa burundu, agakurwaho ubugenzuzi bwose bw’amategeko, ku itariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka.
Nubwo yafunguwe, Fetty Wap azakomeza gukurikiranwa by’umwihariko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Azasabwa gukurikiza amabwiriza akomeye arimo gupimwa kenshi ibiyobyabwenge, kutemererwa gufungura konti nshya muri banki atabiherewe uruhushya n’inzego za leta, no gutanga amakuru yose ajyanye n’amafaranga yinjiza n’imisoro atanga ku rwego rw’ishami rishinzwe gukurikirana abafunguwe by’agateganyo.
Uyu muraperi w’imyaka 34 kandi ntiyemerewe kunywa inzoga cyangwa ikindi kintu cyose gishobora gusindisha, keretse abiherewe uruhushya n’umuganga wemewe n’amategeko binyuze mu nyandiko y’ubuvuzi.
Mu gihe inkiko zabona ari ngombwa, Fetty Wap azategekwa kwitabira gahunda zo kwivuza ibiyobyabwenge akiri hanze, kandi azakomeza gupimwa mbere, mu gihe n’inyuma y’izo gahunda kugira ngo harebwe ko yitandukanyije burundu n’ibiyobyabwenge n’inzoga.
Fetty Wap yari yarafatiwe mu cyaha cyo gutunga ibilo birenga 500 bya cocaine n’amafaranga menshi, icyakora icyemezo cy’urukiko cyo kumufungura mbere y’igihe gifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko yashoboye guhindura imyitwarire no kwirinda kongera kwishora mu biyobyabwenge.
Fetty Wap yafashwe mu gihe yari ari mu iserukiramuco rya Rolling Loud atarajya no ku rubyiniro. Yafatiwe ahitwa Citi Field muri New York mu Ukwakira 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!