Abahanzi barimo The Ben, Otile Brown, Diamond Platnumz, Innos B, Li John, Ony X, Nandy n’abandi byari byitezwe ko bitabira iserukiramuco ryiswe ‘Colours of The East Festival and Weekender’.
Li John wari mu bahannzi batumiwe yabwiye IGIHE ko Iserukiramuco ryasubitswe nubwo we nta mpamvu yigeze abwirwa.
Yagize ati “Barabisubitse ariko sinzi impamvu.”
Kuwa 23 Gicurasi 2024 ubwo iri Serukiramuco ryari kuba ritangira, The Ben yari i Kigali aho yari yitabiriye ibirori byo kumugira Brand Ambassador w’ikinyobwa ‘Fimbo’ cyengwa n’uruganda ‘NBG Ltd’.
Diamond Platnumz na we wari kwitabira iri serukiramuco amaze iminsi i Burayi mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye igezweho yitwa ‘Komasava’, yakoranye na Khalil Harrison na Chley.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!