Uyu muhanzikazi ntatana n’udushya ndetse ntabwo akunze gusiba mu itangazamakuru. Ku wa 28 Gashyantare 2019 nibwo mu isiganwa rya Tour du Rwanda hakinywe agace ka gatanu kavaga mu Mujyi wa Karongi kerekeza mu Mujyi wa Musanze.
Nyuma y’isiganwa, muri Stade Ubworoherane habereye igitaramo cy’imbaturamugabo Marina yahuriyemo n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Social Mula, Dream Boys n’abandi.
Gusa Marina ntabwo yarangije kuririmba nk’abandi kuko yakuwe ku rubyiniro amaze kuririmba indirimbo eshatu bigatera urujijo benshi, n’igitaramo cy’i Kigali ntabonekemo.
IGIHE yamenye amakuru y’uko uyu muhanzikazi yakuwe ku rubyiniro kubera kwitwara nabi, kugaragaza isura itari nziza mu gitaramo cyari kirimo abayobozi batandukanye mu nzego za leta ndetse harimo n’abana bato batari bakwiriye kubona ibyo yakoreye ku rubyiniro agakurwaho shishitabona.
Umwe mu bateguye iki gitaramo utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ati “Yakoze ibiteye isoni ku rubyiniro, hari abayobozi hari abana bato, yagiye ku rubyiniro akora ibintu bidasanzwe.”
Ngo hari aho yageze akavuga ko "ashaka icyana gishyushye, ashaka kubyinana n’abahungu. Hari n’abaje ku rubyiniro barawuceka biratinda". Uyu muhanzikazi yageze aho abyinana n’umuhungu akajya aniha avuga ngo "oooh baby" ibintu byafashwe mu buryo butandukanye.
Uyu muntu yavuze ko Ishimwe Clement ukuriye Kina Music yari iri gukurikirana iki gitaramo yaje gusabwa ko uyu mukobwa atazaririmba i Kigali, amwishyura amafaranga yo mu gitaramo yagombaga kuhakorera, birangira bityo.
Producer Clement wanahisemo abahanzi bazaririmba, we yabwiye IGIHE ko nta kintu yavuga kuri ibi birimo kuvugwa.
Ati “Ntabwo nagira ikintu mbivugaho, ayo makuru sinzi aho yavuye, nta kintu nabivugaho.”
Mupenda Ramadhan [Bad Rama] ureberera inyungu za Marina we yavuze ko yatunguwe n’uburyo umuhanzi we yakuwe ku rubyiniro.
Ati “Nanjye sinzi impamvu Marina ataririmbye i Kigali ndetse n’i Musanze akavanwa ku rubyiniro. Igitaramo cy’i Musanze cyarangiye nagiye kubona mbona barampamagaye bati umusa muracyari i Musanze? tuti yego, bati ntaribi noneho niyo mutaza mu gitaramo cy’i Kigali wenda mukikomereza gahunda zanyu nta kibazo. Narababajije ngo muratwishyura? Barabikora ubundi birangira gutyo.”
Bad Rama avuga ko umuhanzi aba agomba kuririmbira abantu bakishima agakoresha uburyo bwose. Ngo twitwara nabi k’umuhanzi ni ukwica gahunda cyangwa bakavuga ko ‘wenda umuhanzi atashimishije abantu’.
Ati “Kwitwara nabi ni uko waba udashoboye, niyo wakwikuramo imyenda ushaka gushimisha abafana nta kibazo cyaba kirimo.
Marina yari aherutse kuvugisha benshi kubera amashusho yashyize hanze arimo gusomana n’umukobwa umunwa ku wundi, bigatuma hari abibaza niba akundana n’uwo bahuje igitsina. Icyo gihe yabyamaganiye kure avuga ko ari murumuna we.
Reba amashusho ya Marina mu gitaramo cy’i Musanze



















TANGA IGITEKEREZO