00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano idasanzwe ya Quba, umu ‘producer’ wazamuwe na Element

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 18 February 2026 saa 11:39
Yasuwe :

Quba ni umwe mu batunganya umuziki bagezweho, ariko ubifatanya no kuririmba. Ni ubumenyi yakomoye kuri Element EleéeH uri mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Quba ukunze kwitwa Badman, yatangaje byinshi ku buzima bwe birimo uko yatangiye kuririmba no gutunganya indirimbo, aho yagiye akura ubumenyi n’ibindi.

Uyu muhanzi watangiye kuririmba acyiga mu mashuri abanza, yatangaje ko yabitangiye yitabira amarushanwa yo kuzamura impano aza no kuyatsinda ahabwa ishimwe.

Nyuma yaje kubirekaho gato ajya mu byo gutunganya indirimbo kuko atakundaga kujya ahari abantu benshi.

Kuri ubu, Quba ni umuhanzi ubifatanya no gushushanya ndetse gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Quba amaze kwigaragaza mu ruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda nyuma yo kwigira ku barimo Element Eleeh.

Ati “Ubumenyi mfite mu gutunganya umuziki mbukesha Element, ibintu byinshi ni we nabyigiyeho. Element ndamufana.”

Quba ni imfura mu bana babiri iwabo. Yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, yize ibijya na ‘Software Development’. Yatangaje ko ajya yifashisha ubwenge buhangano (AI) mu gutunganya indirimbo.

Mu kwimakaza ikoranabuhanga, kuri album ye y’indirimbo 14, AI yabigizemo uruhare rwa 20% cyangwa 30% anagira inama bagenzi be kwifashisha AI mu gukora akazi kabo.

Ati “Umuntu wese uzi ubwenge yatangira kuyikoresha. Inyinshi mu ndirimbo zanjye ntabwo zirasohoka. Mu zasohotse, nko kuri album yanjye, nka 20% cyangwa 30% byakozwe na AI.”

Quba aherutse gushyira hanze umuzingo w’indirimbo we wa kabiri yise ‘Qubatingz2’ uje nyuma y’uwa mbere ‘Qubatingz1’.

Wavuye mu gitekerezo cyo kugenda akorana indirimbo n’abahanzi yagiye atunganyiriza indirimbo ndetse n’abandi yamenyanye na bo bisanzwe.

Ni umuzingo kandi yasohoye uriho indirimbo zimara iminota mike ugereranyije n’iziri gukorwa muri iyi minsi kugira ngo habeho itandukaniro rye n’abandi.

Indirimbo ziriho yazifatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Diez Dolla, Misteak, Utter Nice n’abandi.

Abajijwe ku bijyanye n’zinzozi ze mu myaka itatu cyangwa itanu iri imbere, Quba yavuze ko aba yumva adafite aho kugarukira, kuko arashaka kugera kure cyane hashoboka mu rugendo rwa muzika.

Quba yasabye abantu kudakerensa imbaraga za AI
Quba ni umwe mu batunganya umuziki bagezweho
Quba amaze gusohora 'album' ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages