Aba biyongeraho umukobwa w’impano itangaje witwa Nicole Musoni ufite ubuhanga bwihariye, ijwi rihambaye n’uburyo bw’imiririmbire bufite umwihariko.

Ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo uba mu Mujyi wa Québec muri Canada. Afite ubuhanga budashidikanywaho mu njyana ya RnB, Pop na Soul.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Where did u go’, ‘Appreciation’, ‘Smoke x Drink’, ‘Père’, ‘Rozay Sippin’, 'Memoirs' yafatanyije na Sahil n'izindi.

Ubu noneho yashyize hanze iyo yise ‘Die with me’. Iyi ndirimbo yayikorewe n’Umu-producer mpuzamahanga ukomoka muri Haiti witwa Louis Kevin Celestin wamamaye nka Kaytranada.

Uyu musore w’umunyempano yanakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye barimo Craig David muri "Got It Good", Azealia Banks mu yo yise "Along the Coast" (2016), Alicia Keys muri "Sweet F’in Love" (2017) n’abandi.

Nicole Musoni, umuhanzi kuva mu buto

Nicole Musoni ni umukobwa mukuru wa Evariste Musoni, uyu nawe ni umuhanzi nyarwanda wubatse izina kuva mu 1971.

Yatangiye kugaragaza ko azaba umuhanzi ukomeye ubwo yari afite imyaka ibiri y’amavuko.

Ni nabwo yabashije gukandagiza ikirenge ku rubyiniro muri Odéon Palace mu Burundi aherekeje se.

Mu buzima bwe bw’umuziki yitabiriye amarushanwa atandukanye yo kuririmba muri Canada harimo irizwi cyane ryitwa ‘Sécondaire en Spectacle’ na ‘Star Académie’ , aho yanabashije kuza muri 50 bageze mu cyiciro cya nyuma.

Musoni akunda ibihangano byiganjemo iby’abahanzi nka Jill Scott, India Arie, Alicia Keys, Lara Fabian, Erika Badu na Céline Dion yihebeye.

Uyu mukobwa yigeze kuba umwe mu bafasha Corneille Nyungura mu buryo bw’imiririmbire. Gukuza impano byagizwemo uruhare rukomeye na Jennifer Mead wamwigishije atangira kuririmba no kwandika indirimbo ashize amanga.

Mu kuririmba kwe yibanda cyane mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa cyane ko Ikinyarwanda cye ari gike.

Umva Die With Me, indirimbo Nicole Musoni aheruka gushyira hanze

Yakuze ari umwana ukunda umuziki none yakabije indoto ze
Yakuze ari umwana ukunda umuziki none yakabije indoto ze
Nicole Musoni yatangiye kugaragaza impano ku myaka ibiri gusa
Nicole Musoni yatangiye kugaragaza impano ku myaka ibiri gusa
Nicole Musoni ni undi muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda utanga icyizere cyo kugera kure
Nicole Musoni ni undi muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda utanga icyizere cyo kugera kure