00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano zitangaje muri Rap z’abasore bahuriye muri Green Ferry Music

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 April 2019 saa 08:43
Yasuwe :

Hip Hop ntiyigeze izima, niyo ntero y’abasore bagize inzu ifasha abahanzi ya Green Ferry Music bamaze kwigwizaho benshi mu rubyiruko kubera ibihangano bakora bikabanyura.

Aba banyempano ni bamwe mu italanto zidakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ariko bo bavuga ko igihe kimwe abantu bazamenya ibyo bakora.

Bamaze igihe kinini mu muziki ariko ntabwo ibihangano byabo bisakara ukurikije imbaraga n’ubuhanga bakoresha, gusa bafite abakunzi bita bake beza babihebeye babakurikira isaha ku yindi.

Green Ferry ihagarariwe na Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji. Yayishinze mu 2012, iherereye Kicukiro aho irimo abahanzi batandukanye barimo Bushali, Prime Mpazimpaka, Icenova, B-Threy, Weya Viatora, Pogatsa, Slum Drip, Neriwest, Maktain n’abandi.

IGIHE yasuye iyi nzu iganira na bamwe mu bahanzi bayibarizwamo ndetse na Dr. Nganji wayishinze, batangaza byinshi.

Bushali The Trigger umunyempano wihariye

Ubusanzwe yitwa Hagenimana Jean Paul, yatangiye umuziki mu mpera za 2013. Afite indirimbo ziri kuri album ye ya mbere yagiye hanze muri Gashyantare yise 2018 ‘Nyiramubande’.

Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi mu korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip Hop.

Bushali avuga ko atangira kuririmba yakoraga ‘Old School’ ariko mu 2013 aza guhura na Dr. Nganji batekereza uko bakorana bakazana impinduka muri muzika nyarwanda kandi ubu bari kubigeraho.

Uyu musore ari muri gahunda ya mixtape nshya izaba iriho indirimbo 30 izajya hanze muri Gicurasi uyu mwaka.

Avuga ko umuziki nyarwanda ikintu ubura muri iki gihe ari ugufasha impano nshya kuko zititabwaho kubera ko kubura amafaranga yo guhonga ababifite mu nshingano ngo babafashe kumenyekana.

Dr. Nganji ishyiga ry’inyuma muri Green Ferry Music

Uyu musore w’imyaka 27 niwe kuboko gufashe Green Ferry Music yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cy’iyi nzu ifasha abahanzi mu 2012 ubwo yahuraga na mugenzi we witwa Yawo, bahita batekereza gukora studio izaba ikomatanya no gufasha abahanzi, mu 2013 batangira gukora.

Ubu ikipe igize iyi nzu igeze ku bantu bari hagati ya 15 na 20 barimo abahanzi n’abandi baba hafi yabo. Mu 2016 nibwo batangiye gukora mu buryo bw’umwuga.

Nganji ati “Green Ferry Music ni label nto ahanini igendera ku bitekerezo by’abantu, hagati y’umuhanzi na label turafashanya, twe intego dufite ni ukuvumbura impano.” Ifite intego yo kuba mu myaka 20 iri imbere haba hari urubyiruko rwinshi rwabonye akazi kubera yo.

Mpazimpaka Prime, umwe mu banyempano bakomeye muri Green Ferry Music

Mpazimpaka Prime ukunze kwiyita Che Guevara ufite imyaka 24 nawe ari mu babarizwa muri iyi nzu, ni umwe mu banyempano bahambaye barimo ndetse yihariye ku kuba mu kurapa kwe akoresha amagambo yiganjemo icyongereza akurikiranya mu buryo bunyura benshi.

Avuga ko umuziki n’ubwo atavuga ko umaze kumugeza ku rwego ruhambaye nibura amaze kwiyishyurira kaminuza kubera gukora Hip Hop.

Indirimbo Prime amaze gukora kugeza ubu agiye kuzibara byamutwara igihe, iyo ubimubajije agusubiza ko ‘nawe atazi umubare’.

Prime yemeza Hip Hop yazimye mu itangazamakuru kuko abayikora badahabwa umwanya ati “Ntabwo Hip Hop yigeze isubira inyuma, ahantu nakubwira yasubiye inyuma ni mu itangazamakuru kuko ntabwo tubasha gukinnwa.”

Uyu musore yakuze akunda kuririmba mu Cyongereza ariko n’Ikinyarwanda ajya akiririmbamo rimwe na rimwe.

Green Ferry Music mu 2016 yatangije urugamba rwo kumenyekanisha injyana ya Hip Hop binyuze mu gitaramo ikora yise ‘I am Hip Hop’ yatangijwe ku gitekerezo cya Prime. Uyu mwaka cyabaye ku nshuro ya gatandatu.

Ikiganiro aba basore baherutse kugirana na IGIHE

Maktain uri mu baraperi babarizwa muri Green Ferry Music
Maktain, Dr. Nganji, Slum Drip na Prime Mpazimpaka bari mu bagize Green Ferry Music
Weya Viatora, umukobwa uri mu bahanzi babarizwa muri Green Ferry Music, gusa we ntabwo ari umuraperi
Dominic Ngabonziza uzwi nka Dr. Nganji niwe ukorera indirimbo z'amajwi aba bahanzi bose babarizwa muri Green Ferry

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages