00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuka yihutishije ubukwe bwe n’impamvu abona amadini nk’ubukoloni: Riderman twaganiriye (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 February 2026 saa 09:52
Yasuwe :

Umuraperi Riderman yahishuye ko impanuka yakoze mu 2014 yatumye yihutisha ubukwe kubera ko yari amaze kubona ko gupfa k’umuntu byoroshye.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro, IGIHE Sports Club cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihe byiza n’ibigoye yagize muri uyu mwuga.

Riderman avuga ko yahoze yumva atazabyara ashaje kugira ngo azabone umwanya uhagije wo kurera abana be. Icyakora yanakomoje ku buryo impanuka yamuhinduye ibitekerezo.

Ati “Mu 2014 hari igihe nakoze impanuka yari ikomeye cyane yahise ihindura byose, ndavuga nti burya umuntu ashobora no guhita apfa! Ndavuga nti bya bintu (ubukwe) ngomba kubyihutisha n’ubundi gahunda yari ihari ariko noneho igomba kwihuta.”

Yakomeje agira ati “Nahise mbona ko ubuzima bw’umuntu burangira igihe icyo ari cyo cyose n’ubundi ubusore nari mbumazemo igihe kinini, nibana, ubu se byari bunsabe imyaka 20 kugira ngo menye uko ubuzima bumeze? Ako kantu rero kamaze kubaho nahise mbyegeza imbere ndumva narashatse mfite imyaka 28.”

Ku bijyanye n’imyemerere, Riderman yagaragaje ko yishimira imyemerere y’Abarasita kuko bigisha urukundo kandi badacirana urubanza.

Ati “Njye ndi umuntu wasengeye mu madini menshi nko mu Bahamya ba Yehova n’Aba-Adventiste. Ndi umuntu ubaho nshakisha Imana kurusha idini. Mu rugo ni Abagatolika, bashiki banjye benshi ni Abarokore.”

“Icyo nkundira Abarasita ni uko badaca imanza. Ijambo ry’Imana rivuga ko udakunda atazi Imana kuko ari urukundo. Amahoro n’urukundo ni byo bigomba kujya imbere.”

Yakomeje agaragaza ko amadini ayabonamo ikintu cy’ubukoloni.

Ati “Amadini ni meza ariko nyabonamo ikintu cy’ubukoloni rimwe na rimwe. Impamvu nizerera mu barasita, mu rukundo n’amahoro; ni uko Abarasita bakwigisha nk’ibyo amadini akwigisha ariko bo batagucira urubanza.”

“Ikindi bakubwira gukorera Imana mu bikorwa. Ndi umwemeramana kurusha ibindi byose, mu rukundo, mu kugira neza no mu bupfura bwa kinyarwanda bumwe bwa kera. Imana ntabwo iri mu rusengero, mu masinagogi ahubwo iri muri twe.”

Mu bijyanye n’imikino, Riderman avuga ko kimwe n’abandi bana benshi b’i Nyamirambo na Kimisagara, yakuze akina umupira w’amaguru.

Uyu muhanzi akunda Lionel Messi kubera ubuhanga bwe no gukora ibintu byinshi ubona bitamusabye imbaraga nyinshi.

Riderman ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda cyane mu njyana ya Rap amazemo imyaka 20, aho muri uyu mwaka ateganya kuzakora igitaramo cyo kwizihiza ibyo bigwi.

Riderman yahishuye ko impanuka yakoze yatumye yegeza imbere igihe cy'ubukwe
Riderman yagaragaje ko akunda imyizerere y'Abarasita kuko bigisha amahoro n'urukundo kandi ntibacirane urubanza
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages