Aba bahanzi bataramiye aba banyeshuri binyuze mu bitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2023 bigiye gutangwa ku nshuro ya kane.
Aba bahanzi bahuye n’aba banyeshuri mu birori byabereye muri iki kigo ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023.
Alyn Sano wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi wahize abandi muri Isango na Muzika Awards 2020, mu mpanuro yahaye aba banyeshuri, yabasabye gukoresha neza umwanya muto babona kuko hari igihe utazongera kugaruka mu buzima bwabo bavuye ku ntebe yishuri.
Ati “Baho unezezwe n’ibi bihe bito ufite hano cyangwa ibyo urimo none aha kuko hari igihe uzabikumbura, itegure imigisha yawe itazaza utaritegura, ikindi kandi tegura neza intego zawe, aka kanya kuko none ni wo munsi ufite.”
“Ndabizi hano bababyutsa kare bamwe bakinuba ariko hari igihe uzabikumbura, ryoherwa na byo ukibifite kuko ni byo bibatagurira ejo heza.”
Uyu muhanzikazi yabwiye abakobwa bashaka kujya mu muziki kutabihubukira bakabanza kwiga no gutegura neza igenamigambi izabafasha kubigendamo neza.
Ati “Kubona dushagawe cyane gutya ntabwo ariko turi beza, ibishashagirana byose si zahabu, kubibamo bigusaba kugira gahunda kuko habamo ibishuko byinshi, bimwe muri ibyo harimo nko kubona abahungu n’abagabo bagutereta ari benshi utagira umwanya wo kumenya ukwifuriza icyiza.”
“Ikindi kintu kigora abantu benshi nk’abahanzi ni ukubona amafaranga menshi ugahita uyagara ukajya mu nzoga nyinshi cyangwa kugura amavuta ahenze uhindura buri kanya nkaho ejo hatazabaho.”
Alyn Sano yakanguriye aba bakobwa kwirinda virusi itera SIDA abinyujije mu ndirimbo yise “Mariya” iri kuri album ye ya mbere yise “Rumuri”.
Ni indirimbo inyirikirizo yayo igira iti “Mariya tegereza uzabikora ukuze humura, Mariya gererageza wikwiyandarika humura, uko bishyuha ni nako bitwikana.”
Bwiza wegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya witwaye neza muri Isango na Muzika mu 2022, mbere y’uko ataramira aba banyeshuri yabanje kubaganira abasubiza ibibazo byose bamwibazaho.
Uyu muhanzikazi yabwiye aba banyeshuri ko bagifite amahirwe kuba bakibona ababagira inama, abasaba kubyaza umusaruro inama bagirwa bakiri ku ntebe y’ishuri.
Yagize ati “Inama nabagira nka barumuna banjye, hanze hari ibishuko byinshi kandi bihora byiyongera, mwebwe mugira umugisha wo guhura n’abantu babahugura, SIDA twavuzeho hano ntabwo wamenya umuntu uyirwaye, ahantu hose ugiye ugomba kwitwarariraka.”
“Hanze aha abakobwa benshi bashyira imbere amafaranga cyane, ntuzigere wemera amafaranga yose uhawe n’umuntu utazi cyangwa uyaguhaye kugira ngo muryamane, hari uburyo bwinshi bubyara amafaranga bitanyuze muri izo nzira.”
Uyu muhanzikazi yishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye yaririmbye zirimo “Do Me”, “Yiwe”, “Soja” n’izindi.
Ibi bitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour byateguwe na Isango Star ku bufatanye n’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kibinyujije mu bukangurambaga bwo kurwanya Sida.
Nyuma ya Maranyundo Girls School yigamo abakobwa gusa bagera kuri 457, ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Huye mu Ishami rya Kaminuza y’ u Rwanda tariki 1 Ukuboza 2023.























Amafoto: Habyarimana Raoul





Ibitekerezo 0