Iri rushanwa ryateguwe na M&K Presents ryari rihatanyemo aba DJs 12 bahataniye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nk’igihembo nyamukuru yatanzwe na Ndoli Safaris.

Mu buryo bukomeye cyane aba Djs 12 bose bahatanye hasigara batanu bagiye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, gusa hiyongeraho abandi bane barimo abakobwa babiri n’abasore babiri batowe n’abafana bari mu birori.

Aba DJs babashije gukomeza ni DJ Trap Boy , DJ Beast, DJ Selecta Danny, DJ Selecta Gomez, DJ Kiss, biyongeraho DJ Roxy, DJ Ira, DJ Arafat na DJ Mico bose bahawe amahirwe yo kuzongera guhatana, uzitwara neza ku munsi wa nyuma w’irushanwa muri aba akazahabwa amahirwe yo kwinjira mu bazahatanira igihembo gikuru.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dj Pius , Dj Kadir, DJ Sharif ari na we watoje abahatanye muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 27 Kanama 2022.

Biteganyijwe ko uzahiga abandi muri iri rushanwa azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Undi uzahembwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza hagati ya Dj Ira na Dj Roxy ,akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke bifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Abandi bazahembwa ni batanu ba mbere (Top 5) bazagenerwa ibihembo bitandukanye hiyongereho uwahize abandi mu kugira abafana benshi.

Inteko y’abagize akanama nkemurampaka izahinduka ku munsi wa nyuma w’irushanwa aho DJ Neptune wo muri Nigeria, Dj Khathu uzava muri Afurika y’Epfo na Dj Emery wo mu Rwanda bazaba batanga amanota kuri uwo munsi.

Byari ibirori ku bitabiriye iri rushanwa
Byari ibirori ku bitabiriye iri rushanwa
Dj Ira ni umwe mu bakobwa bari kwitwara neza muri iri rushanwa
Dj Ira ni umwe mu bakobwa bari kwitwara neza muri iri rushanwa
Dj Joel The Drummer yari afite abafana benshi cyane ariko ntiyahiriwe n'uyu munsi
Dj Joel The Drummer yari afite abafana benshi cyane ariko ntiyahiriwe n'uyu munsi
Nyuma y'irushanwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Nyuma y'irushanwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Sharif Amin Kalisa, DJ Sharif yari ku ntebe y'akanama nkemurampaka
Sharif Amin Kalisa, DJ Sharif yari ku ntebe y'akanama nkemurampaka
DJ Kadir wari mu bari bagize akanama nkemurampaka
DJ Kadir wari mu bari bagize akanama nkemurampaka
DJ Kadir wari mu bari bagize akanama nkemurampaka
DJ Kadir wari mu bari bagize akanama nkemurampaka
Batanu ba mbere babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa rizatangwamo Imodoko ya Mercedes Benz
Batanu ba mbere babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa rizatangwamo Imodoko ya Mercedes Benz

Amafoto :Prince Munyakuri