00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu gitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 October 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Igitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Mariya Yohana, umaze imyaka irenga 40 mu muziki, cyimuriwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, kivanywe ku wa 24 Ukwakira 2026.

Abategura iki gitaramo babwiye IGIHE ko cyigijwe inyuma kugira ngo babone umwanya uhagije wo kurushaho kugitegura neza.

Banagaragaje ko imwe mu mpamvu zatumye cyimurirwa ku yindi tariki ari ubusabe bw’inshuti za Mariya Yohana, abakunzi be ndetse n’abo mu muryango we baba hanze y’u Rwanda, bifuzaga guhabwa umwanya uhagije wo kwitegura kuzakitabira. Byitezwe ko benshi muri bo bazaba bari mu biruhuko mu Ugushyingo 2026.

Abategura iki gitaramo bavuga kandi ko kwimura itariki bizaha Mariya Yohana umwanya wo gutegura ibihangano bishya yifuza kuzaririmbira abakunzi be kuri uwo munsi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Glimpse Hotel, kikazitabirwa n’abafite ubutumire gusa. Biteganyijwe ko kizakira abantu bari hagati ya 300 na 350.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, Umuyobozi wa Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana, yavuze ko iki gikorwa kirimo gutegurwa n’iyi sosiyete ku bufatanye n’umuryango w’uyu muhanzi ndetse n’inshuti ze.

Ati “Dushaka ko abakunda uyu mubyeyi bose twazahurira muri iki gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi, tukamuririmbira, tukamuha impano, tugasabana. Abato bakamubaza ibanga yakoresheje kugira ngo abe umuhanzi ugikunzwe kugeza ubu.”

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda. Uretse ibikorwa bye by’ubuhanzi, ashimirwa n’uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amazina ye bwite ni Mukankuranga Marie Jeanne, ariko yamamaye cyane mu muziki nka Mariya Yohana.

Iki gitaramo cyashyizwe mu Ugushyingo 2026
Igitaramo cya Mariya Yohana cyajemo impinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages