Babitangaje binyuzre mu itangazo bashyize hanze. Aba bahanzi bavuze ko ari umwanzuro wabanje kubagora.
Bati “Dufite inkuru ikomeye ku bafana bose bari bategereje album Vibranium n’amatsiko menshi. Itariki nyakuri yo gusohoka kw’iyi album yimuriwe ku wa 11 Nyakanga 2025.Iyi ni imyanzuro itafashwe byoroshye, ariko twabikoze kugira ngo dutange ibyiza gusa.”
Iri tangazo rirakomeza riti “Turimo gufata umwanya w’inyongera ngo tunoze buri kantu kose, kugira ngo Vibranium izabe album idasanzwe mu matwi y’abazayumva, bijyanye n’amarangamutima yo kuyitegereza twabonye kugeza ubu.”
Aba bahanzi bavuze ko mu gihe album itarajya batazaba bicaye, kuko bazashyira hanze indirimbo zizaha ishusho yayo abakunzi babo.
Muri Werurwe nibwo aba bahanzi bari batangaje ko bagiye gushyira hanze album bahuriyeho. Bavugaga ko izaba iriho indirimbo 10, ndetse bateganyaga ko izajya ku isoko ku wa 16 Kamena 2025, gusa nk’uko bigaragara hashobora kuzabaho impinduka nyinshi.
Ubwo bateguzaga iyi album, Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko iyi album bagize igitekerezo cyo kuyikoraho kuko bari basanzwe bakorana bya hafi, bakaba baranakoranye indirimbo zitandukanye.
Ati “Twashakaga gushyira ubufatanye bwacu ku rundi rwego tugakora umushinga mugari. Ndi kwiga byinshi kuri Platini, kandi biri kumfasha kugira ubunararibonye bwisumbuye. Ku bijyanye no guhuza imikorere yacu, ni ikintu cyoroshye kuko dusanzwe dukorana kenshi.”
Yavuze ko nta mbogamizi bigeze bahura na zo ubwo bakoraga iyi album, ahubwo ko Abanyarwanda bazabona uburyo umuziki w’u Rwanda uri kugana aheza.
Nel Ngabo yavuze ko ubutumwa buri kuri album bwiganjemo ibice bitandukanye mu rukundo. Yavuze ko itandukaniro riri kuri iyi album n’izo yakoze zindi ari uko yo yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeats.
Uretse Ishimwe Clement nyiri Kina Music aba bahanzi babarizwamo, iyi album yakozweho n’abandi bahanga mu gutunganya indirimbo bo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!