Ni mu ijonjora ryatangiriye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, aho abakobwa 50 biyandikishije 31 bakitabira mu gihe 13 aribo batoranyijwe bujuje ibisabwa bagomba kuvamo abahagararira iyi Ntara.
Abanyamakuru Mike Karangwa, Evelyne Umurerwa na Mutesi Jolly basimbuye akanama nkemurampaka kazengurutse umwaka ushize mu ijonjora ryanyuze mu ntara zitandukanye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Mutesi Jolly niwe wenyine wakagarutsemo.
Aka kanama nkemurampaka katanze amanota mu majonjora umwaka ushize kari kagizwe n’Umunyamakuru Michelle Iradukunda, Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na Uwase Marie France.
Mu kanama nkemurampaka k’uyu mwaka, Umurerwa Evelyne amaze imyaka 20 mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu batoye ba Nyampinga muri SFB mu gihe Mike Karangwa na we afite ubunararibonye bw’imyaka 12 mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza.
Nyuma y’iri jonjora ryabereye i Rubavu, biteganyijwe ko ku wa 28 Ukuboza 2019 rizakomereza i Musanze, tariki 4 Mutarama 2020 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, i Burasirazuba mu Karere ka Kayonza ni ku wa 11 Mutarama 2020; amajonjora azasorezwa i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.
Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.










Ibitekerezo 0