Mu minsi ishize ni bwoThe Ben yahamirije IGIHE, ko yamaze kumvikana n’umuryango wa Nirere Eddy winjiye mu muziki akoresha izina rya Niron Buntu cyane ko asanzwe ari na mubyara we, kugira ngo amubere umujyanama anamushyigikire mu rugendo rwe rwa muzika.
The Ben yavuze ko ikintu cy’ingenzi ari ugufasha uyu musore, ari ukumugira inama yaba izo mu buzima busanzwe amutegura nk’umusore ukiri muto ariko winjiye mu Isi y’ibyamamare, ndetse no mu muziki.
Kuri iyi nshuro The Ben yavuze ko Niron Buntu afite impano idasanzwe, by’umwihariko mu ijwi, ariko ko akeneye kwiyongerera icyizere no gukorana n’abahanga mu muziki bazamufasha kurushaho kuzamura urwego rw’ibihangano bye.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’uko Niron Buntu, usanzwe ari mubyara we, ashyize hanze ya mbere, nyuma yo kugirana amasezerano y’imikoranire na The Ben. Ni indirimbo yise ‘Ni Nziza’.
Ati "Niron Buntu ni umusore ufite impano idashidikanywaho. Nta bintu byinshi akeneye uretse kumwongerera icyizere akiyumvamo ko ashoboye kuba umuhanzi ukomeye, no kumuhuza n’abatunganya indirimbo bafite ubunararibonye kugira ngo bamufashe kurushaho gutera imbere."
The Ben yavuze ko yizeye ko Niron Buntu azavamo umwe mu bahanzi bazaba bayoboye igisekuru kizaza cy’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Ndababwiza ukuri, Niron Buntu ni impano u Rwanda rwungutse mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Afite impano idasanzwe, kandi mu minsi iri imbere abantu bazaba bamaze kumusobanukirwa neza."
The Ben yavuze kandi ko indirimbo ‘Ni Nziza’ ari intangiriro y’urugendo rushya rwa Niron Buntu, agaragaza ko abazayumva bazibonera ubwabo impano ye ndetse n’urwego ashobora kugeraho.
Yongeyeho ko uretse iyi ndirimbo, hari n’izindi bamaze igihe bakoraho ku buryo mu minsi iri imbere abakunzi b’umuziki bazabona ibihangano byinshi bishya by’uyu muhanzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!