Ubuyobozi bwa Bralirwa itegura iri rushanwa bwaritangije ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018. Rifite impinduka zikomeye ugereranyije n’indi myaka yatambutse.
Ubuyobozi bwa Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa ifatanyije na East African Promoters bwatangaje ko iri rushanwa rizagaragaramo ibyiza byinshi ugereranyije n’imyaka yabanje. Aba bahanzi bazajya bahembwa miliyoni buri kwezi nk’uko bisanzwe gusa amatsinda yo azajya ahabwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu.
Abahanzi bose uko ari icumi bamaze kwemerera ubuyobozi bwa Bralirwa ko bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizatangizwa n’igitaramo kizaba ku itariki ya 26 Gicurasi 2018.
Mu mpinduka zikomeye Bralirwa yazanye uyu mwaka, harimo kuba umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma azahembwa miliyoni 20 mu gihe mu mwaka ushize yahabwaga miliyoni 24. Indi mpinduka nziza ni uko umuhanzi warushije abandi by’ukuri azemezwa n’akanama nkemurampaka gusa.
Uretse impinduka mu mafaranga azatangwa nk’ibihembo, umubare w’ibitaramo na wo ubu wagizwe bitanu mu gihugu hose ndetse abahanzi bazaririmba mu buryo bwa live ijana ku ijana. Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni azahabwa miliyoni 15.
Mu kiganiro n’itangazamakuru hatangizwa ku mugaragaro Primus Guma Guma Super Star ya 8, Umuyobozi w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Peter Karadjov, yavuze ko gutora bizajya bikorwa n’abanyweye Primus z’ubwoko bwose gusa; bazajya bapfundura icupa babone ‘code’ mu mufuniko hanyuma bayohereze kuri 7333 bongeyeho nimero y’umuhanzi.
Yagize ati “Uyu mwaka dufite ibitaramo bitanu bikomeye mu gihugu, twashyizeho uburyo bushya bwo kwegera abaturage n’abakunzi b’umuziki by’umwihariko twahinduye uburyo itora ryakorwagamo mu kurushaho guha urubuga abashaka gutora.”
Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.
Nyuma y’igitaramo cya kabiri hazajya hacamo ibyumweru bibiri hagati ya kimwe n’ikindi. Muri icyo gihe abahanzi bazajya bahabwa umwanya wo kujya gusura abafana mu bindi bice bitandukanye by’igihugu babasaba kubashyigikira mu irushanwa ndetse banabashe kubabona.
Mu gutanga ibihembo ku munsi wa nyuma, abahanzi batanu ba mbere ni bo bazahembwa mu gihe mu myaka yashize bose bahembwaga amafaranga y’inyongera bitewe n’uko buri wese yitwaye.
Umuhanzi uzaba uwa mbere akemezwa n’akanama nkemurampaka, naramuka yitwaye neza akanahiga abandi mu gutorwa cyane biciye kuri telefone bizahita bimuhesha amahirwe yo kwegukana miliyoni 35[miliyoni 20 zizahabwa uwarushije abandi mu kwitwara neza kongeraho miliyoni 15 zizahabwa uwabaye uwa mbere mu gutorwa cyane].
Uko ibihembo bizatangwa:
– Uwa mbere azahabwa miliyoni 20
– Uwa kabiri azahabwa miliyoni enye n’igice
– Uwa gatatu azahabwa miliyoni enye
– Uwa kane azahabwa miliyoni eshatu n’igice
– Uwa gatanu azahabwa miliyoni eshatu
Abahanzi 10 bahataniye Primus Guma Guma uyu mwaka:
– Khalfan
– Jay c
– Bruce Melodie
– Christopher
– Mico The Best
– Uncle Austin
– Just Family
– Active
– Queen Cha
– Young Grace



















TANGA IGITEKEREZO