00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zitunguranye ku rugendo rwa Tiwa Savage i Kigali

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 March 2017 saa 10:16
Yasuwe :

Umuririmbyi ukomeye muri Nigeria Tiwatope Savage-Balogun [Tiwa Savage] wagombaga kugera i Kigali kuri uyu wa Gatanu ntakije ndetse n’igitaramo cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017 cyasubitswe.

Tiwa Savage yagombaga kwitabira igitaramo gikomeye cyari giteganyijwe muri Kigali Convention Center gusa mu buryo butunguranye byatangajwe ko urugendo rwe rwajemo impinduka nyuma y’uko hari ibitaragenze neza mu biganiro byabaye hagati y’abateguye iki gitaramo n’inzu zita ku nyungu z’uyu muhanzi haba muri Nigeria no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na IGIHE, Producer David, Umuyobozi wa Future Africa yavuze ko ibiganiro na Tiwa Savage byamaze gukorwa banemeranya na we ko agomba kuzakorera igitaramo mu Rwanda gusa akemeza ko ‘hari ibikirebwaho kugira ngo byemezwe burundu ko Tiwa Savage agomba kuza’.

Yagize ati “Navuga ko igitaramo cyasubitswe, yagombaga kuzaririmba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe ariko byahindutse ntakije. Uriya muhanzi akorana na labels zikomeye ku buryo kumuzana byatugoye cyane ariko ibyo turi kuganira nibirangira azaza nta kibazo.”

Igitaramo Tiwa Savage yagombaga kuza gukorera mu Mujyi wa Kigali cyiswe ‘Women Achievements Gala’, cyari giteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center ku Kimihurura.

Itsinda ryari rishinzwe kugitegura ryatangaje ko impinduka zabaye zaturutse ahanini ku biganiro byabaye hagati y’abatumiye uyu muhanzi mu Rwanda n’abarebera inyungu ze mu muziki bizamo ukutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe ariko ngo nibimara kunozwa neza azaza aririmbe.

Yagize ati “Uriya mugore akorana na label ikomeye [Roc Nation ya Jay Z] ku buryo hari ibintu tukiganira na bo ngo abone kuza inaha, ntabwo byadukundira ko duhita dutangaza itariki nshyashya, ubu dufite nk’amatariki atatu atandukanye ariko ntabwo twahita dufata umwanzuro ngo nkubwire igihe azazira muri uyu mwanya.”

Producer David ushaka kuzana Tiwa Savage mu Rwanda asanzwe afitanye ubumwe n’itsinda rireberera inyungu ze ndetse mu mwaka washize yatunganyije indirimbo yitwa ‘Wonder ya Korede Bello na Papa Dennis’ wo muri Kenya.

Tiwa Savage watumiwe i Kigali aherutse kwiyongera mu bahanzi bakorera umuziki muri Label ya Roc Nation y’umuraperi Jay Z.

Roc Nation yashinzwe na Jay Z mu mwaka wa 2008, yazamuye abahanzi bubatse izina mu buryo bukomeye ku Isi barimo J. Cole, Big Sean, Rihanna, Kanye West, Grimes, Demi Lovato, Meek Mill, DJ Khaled, T.I. , Rita Ora n’abandi.

Gusa, umwaka wa 2016 Tiwa Savage yawubayemo ahangana n’ibibazo mu rugo rwe rusa n’urwasenyutse nubwo hataraba gatanya, yanakozemo akazi gakomeye mu kwiteza imbere ndetse album ye yitwa “R.E.D” yakorewe muri Mavin Records iri mu zikunzwe cyane muri Nigeria.

Tiwa Savage yasubitse urugendo yagombaga gukorera i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages