00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zitunguranye mu bitaramo bya Primus Guma Guma by’uyu mwaka

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 March 2017 saa 12:11
Yasuwe :

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rikomeye mu muziki w’u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, ryongerewemo izindi mpinduka zitunguranye zijyanye n’ahazabera ibitaramo ndetse n’umubare wabyo.

Ubuyobozi bwa Bralirwa butera inkunga iri rushanwa ritegurwa na EAP bwaritangije ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2017, mu kiganiro n’abanyamakuru hanatangwa amabahasha arimo impapuro z’abahanzi batowe n’ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Blarirwa, Julius Kayoboke yagize ati "Primus yongeye kubizeza ubufatanye mu guhuriza abafana hamwe ngo bishimane n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda. Bigomba gukorerwa mu Rwanda kugira ngo byishimirwe n’Abanyarwanda."

Icyakora hari umwihariko mu bitaramo bizaba muri uyu mwaka kuko byagabanyijwe bikava ku munani byari biriho mu mwaka ushize, ubu byagizwe bitanu bizakorwa mu buryo bwa Live gusa bitandukanye n’ibyari bimenyerewe.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Huye ku wa 20 Gicurasi bisorezwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kamena 2017 ari na wo munsi hazamenyekana umuhanzi uryegukana.

Mu mezi abanziriza ibi bitaramo, abahanzi bazabanza guhurizwa hamwe mu bikorwa bitandukanye birimo ibyubaka igihugu, iby’urukundo n’ubugiraneza byateguwe na Bralirwa.

Mu ngingo zigenderwaho Bralirwa yashyize hanze harimo ebyiri zikumira bamwe mu bahanzi ari na ko byagenze mu mwaka washize. Muri uyu mwaka hajemo ingingo nshya ivuga ko ‘umuhanzi wemerewe kujya mu irushanwa agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 35 y’amavuko kandi atararyitabiriye inshuro eshatu yikurikiranya cyangwa ngo aritware.

Primus Guma Guma imaze imyaka itandatu ibera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James yegukana umwanya wa mbere muri 2012, Riderman aba umuraperi wa mbere waritwaye muri 2013, akurikirwa na Jay Polly muri 2014, Knowless yabimburiye abahanzi b’abagore muri 2015, Urban Boyz niyo yaherukaga kuryegukana.

Umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph (Iburyo) avuga ku mpinduka mu irushanwa ry'uyu mwaka
Patrick Samputu ushinzwe ibikorwa by'ubuterankunga muri Bralirwa
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Bralirwa, Julius Kayoboke
Primus Guma Guma y'uyu mwaka ifite ibitaramo bitanu bya Live

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages