00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zitunguranye mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 August 2019 saa 07:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational Rwanda 2019, bwatangaje impinduka zijyanye n’umunsi n’aho igikorwa cyo gutanga ikamba kizabera kubera impamvu zitandukanye.

Imyiteguro yo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubwenge mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 irarimbanyije.

Ni irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere aho uzatsinda abandi azahagararira u Rwanda muri Miss Supranational ku rwego rw’Isi muri Pologne mu mpera z’uyu mwaka.

Byari biteganyijwe ko umunsi wo gusoza irushanwa ari tariki 07 Nzeri 2019 ukabera i Nyarutarama kuri Chillax Lounge ariko byahindutse .

Nsengiyumva Alphonse ukuriye itegurwa ry’iri rushanwa yabwiye IGIHE ko hajemo impinduka ebyiri, bagahindura igihe n’aho byari kubera.

Ati “Umuhango wo gusoza irushanwa rya Miss Supranational twawimuriye muri Kigali Serena Hotel, ukazaba tariki 08 Nzeri 2019.”

Impamvu ibi birori byakuwe muri Chillax Lounge bikajyanwa muri Kigali Serena Hotel, ngo ni mu rwego rwo korohereza abantu uburyo bwo kuhagera kuko ahari hateguwe bigoye kuhagera kuri bamwe.

Ku bijyanye n’umunsi, Nsengiyumva, yavuze ko byahuriranye n’igitaramo cyo Kwita Izina Ingagi cyatumiwemo Ne-Yo na Meddy, bityo bagashaka korohereza abakeneye kureba byose barimo n’abanyamahanga.

Ati “Murabizi ko hari igitaramo cya Ne-Yo, rero twanze ko hari umuntu wacikanwa na kimwe kandi byose yari akeneye kubyitabira harimo n’abashyitsi bazaba baje mu muhango wo Kwita Izina.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu hazatangazwa abakobwa 15 bazajya mu mwiherero uzatangira tariki 03 Nzeri 2019. Abakobwa batanu ba mbere bafite amajwi yo kuri interinet bazahita bakomeza mu gihe abandi bazemezwa n’akanama nkempurampaka.

Kwinjira mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Supranational Rwanda ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya isanzwe na 15 000 FRW mu myanya y’icyubahiro. Kwishyura bikorwa hifashishijwe uburyo bwa MTN Mobile Money handikwa *182*8*1*333101* umubare w’amafaranga hanyuma ugashyiraho akadirishya [#].

Abakobwa bahatana mu irushanwa rya Miss Supranational 2019
Nsengiyumva Alphonse yavuze ko aho irushanwa rizabera n'umunsi byahindutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages