00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumeko y’abarimo Davis D, Yampano na Kirikou bazahurira mu gitaramo ‘Let’s Celebrate’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 October 2025 saa 10:33
Yasuwe :

Abahanzi barimo Davis D, Bushali, Ross Kana, Yampano, Diez Dolla ndetse na Kirikou wo mu Burundi, bagaragaje ko biteguye gususurutsa abazitabira igitaramo cyiswe ‘Let’s Celebrate’ bagiye guhuriramo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 16 Ukwakira 2025, Umukundwa Joshua uhagarariye Kigali Protocol yateguye iki gitaramo, yashimiye itangazamakuru risanzwe rimuba hafi mu bikorwa ategura, avuga ko bazakomeza gukorana no muri iki kigiye kujya gitegurwa buri kwezi.

Ati “Iki gitaramo tugiye gukora ni ngarukakwezi kizajya kiba kirimo abahanzi benshi bo mu Rwanda no hanze. Ni igitaramo kigamije kwishimira ibyo abantu bagezeho buri kwezi. Kuri iyi nshuro Kirikou wo mu Burundi kumutekereza ni uko tumaze imyaka itanu tuziranye, bikubitana no kuba afite indirimbo, igezweho byari ngombwa ko tumwitabaza.”

Yakomeje avuga ko kubera impamvu zitandukanye Ross kana na Diez Dolla batabashije kuboneka mu kiganiro n’itangazamakuru ariko mu gitaramo bazaba bahari nta kabuza.

Yampano uri mu bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo yavuze ko yiteguye neza.

Ati “Nditeguye neza kandi nzaba mpari, ndashimira abahanzi bari muri iki gitaramo nanjye ndimo. Njye ndahari ku munsi w’igitaramo kandi nditeguye cyane.”

Bushali we yavuze ko icy’ingenzi ari uko abantu bazaza bakareba uko bimeze, kuko “Ntabwo navuga amagambo menshi ahubwo abantu bazaze bihere ijisho.”

Davis D ukunze kwiyita umwami w’abana we yatumiye inkumi zose, azibwira ko zikwiriye kuba ziri muri iki gitaramo.

Kirikou ufatwa nk’aho ari we uzaba ari umuhanzi waturutse hanze wenyine, yavuze ko yiteguye kandi yishimiye uburyo umuziki wo mu Rwanda no mu Burundi ukomeje gushyigikirana.

Ati “Njye nditeguye kuko ni ikintu gikomeye. Ni ubwa mbere ngiye gukorera igitaramo mu Rwanda. Nishimira ko Abarundi n’Abanyarwanda dukomeje gushyigikirana mu muziki.”

Rugwiro Gaella wari uhagarariye B One Gin yateye inkunga iki gitaramo, yavuze ko buri gihe bishimira gufasha ibikorwa by’imyidagaduro byaba ibya siporo cyangwa iby’abahanzi.

Ati “Twishimiye gushyigikira iki gitaramo. Intero ni ya yindi ni ugushyigikira impano Nyarwanda.”

DJ Brianne na DJ Drizzy ni bo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo ndetse na bo bijeje abanyamakuru bari bitabiriye ko bazakora ibidasanzwe.

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin cyiswe “Let’s Celebrate” kizabera muri Mundi Center, ku wa 19 Ukwakira 2025.

Kwinjira ku bazagura amatike mbere ni 7.500 Frw ahasanzwe, VIP 10.000 Frw na ho VVIP azaba ari 20.000 Frw. Abazagurira amatike ku muryango bizaba ari 10.000 Frw ahasanzwe, VIP ari 15.000 Frw na ho VVIP ari 30.000 Frw. Ushaka kugura itike wakanda *662*700*2063#

Yampano, Bushali, Davis D, Umukundwa Joshua wateguye iki gitaramo, Kirikou, DJ Brianne, Rugwiro Gaella wari uhagarariye B One Gin yateye inkunga na DJ Drizzy
Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira
DJ Brianne yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo bakihera ijisho uko kizaba kimeze
Bushali aganiriza Yampano bazahurira muri iki gitaramo
Yampano ni umwe mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages