Pagesix mu makuru yahawe na bamwe mu nshuti za hafi za Brad Pitt, zavuze ko nyuma yo gutandukana na Angelina Jolie mu nduru n’intugunda, ubu aryohewe n’urukundo rwe rutari urw’imikino na Ines de Ramon.

Uyu mugabo umaze iminsi amenyekanisha mu bihugu bitandukanye filime nshya yagaragayemo yiswe “F1”, ntabwo yasibaga kuba ari kumwe n’umukunzi we bafatanye agatoki ku kandi.

Umwe mu nshuti za hafi ze yabwiye Pagesix, ati “Muri rusange ari mu mwanya mwiza cyane. Arishimye ndetse buri kimwe kiri kugenda neza cyane mu gihe ari kumwe na Ines de Ramon. Uyu mukobwa yabaye uw’agahebuzo kuri Pitt. Ni umukobwa usabana, kandi utuje.”

Uyu mugabo w’imyaka 61 na Ines de Ramon wa 32 wahoze ari umugore wa Paul Wesley wamenyekanye muri “The Vampire Diaries”, bagaragaye bwa mbere bari kumwe mu Ugushyingo 2022. Urukundo rwabo rwashimangiwe no kuba muri Nyakanga 2024, baragaragaye bari kumwe muri ‘British Grand Prix’.

N’ubwo afite ibyishimo muri iki gihe, Pitt aracyafite ikibazo mu nkiko na Jolie kijyanye n’urubanza rukomeye, rw’inyubako ikorerwamo wine bari bahuriyeho bombi mu Bufaransa, Château Miraval, nyuma y’uko Jolie agurishije imigabane ye kuri Yuri Shefler, umuherwe wo mu Burusiya. Aba bombi biteganyijwe ko bazahurira mu rukiko umwaka utaha.

Birashoboka ko bazahura imbonankubone nyuma y’uko umucamanza ahakanye ikirego Jolie yari yatanze asaba ko urubanza rwa Pitt ku bijyanye na Miraval rusubikwa. Muri iyi nyubako niho bakoreye ubukwe mu 2014.

Mu Ukuboza umwaka ushize, nyuma y’imyaka umunani bari bamaze bahanganye mu nkiko, Angelina Jolie na Brad Pitt, batandukanye burundu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyo gihe, Associated Press yatangaje ko abanyamategeko ba Angelina Jolie bemeje ko nyuma y’iki gihe cy’imyaka umunani yose aba bombi bari bahanganye mu nkiko, bageze aho ibya gatanya yabo bigashyirwaho iherezo nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Angelina Jolie na Brad Pitt yari imwe muri ‘couples’ zakanyujijeho mu myaka 12 bamaranye. Bafitanye abana batandatu. Barushinze mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bakundana kuko bahuye mu 2004.

Uyu mugore niwe wari watse gatanya mu 2016, agaragaza ko ibyo kwiyunga hagati yabo bigoye. Mu 2019, urukiko rwatangaje ko batandukanye ndetse buri wese ari ingaragu, ariko hasigara ikibazo cy’ubwumvikane ku burenganzira buri wese yagombaga kuba afite ku bana babo ndetse no ku mitungo.

Mu 2021, urukiko rwaje gufata umwanzuro w’uko buri wese hagati yabo afite uburenganzira bungana n’ubw’undi ku bana babo, ariko hasigara ikibazo cy’imitungo yabo batavugagaho rumwe.

Angelina Jolie na Brad Pitt bakanyujijeho ariko iby'urukundo rwabo biza kuzamo rwangendanyi
Angelina Jolie na Brad Pitt bakanyujijeho ariko iby'urukundo rwabo biza kuzamo rwangendanyi
Brad Pitt ari mu rukundo na Ines de Ramon nyuma yo gutandukana na Angelina Jolie
Brad Pitt ari mu rukundo na Ines de Ramon nyuma yo gutandukana na Angelina Jolie