Uwase Hirwa Honorine yatangiye kuvugwa kuwa 14 Mutarama 2017 ubwo yitabiraga ijonjora rya Miss Rwanda mu Mujyi wa Rubavu agakoresha amagambo atazibagirana mu mateka y’iri rushanwa ari nacyo cyatumye akomeza kuvugwa kugeza ubu.

Hirwa Honorine w’imyaka 20 yahise aba umukobwa uyoboye abandi mu kuvugwa cyane mu Rwanda haba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro hagati y’abantu.

Hirwa ukomoka i Remera muri Gasabo amaze kwamamara mu Rwanda kubera igisubizo yahaye akanama nkemurampaka ubwo yabazwaga ishusho ikwiye kuranga Umunyarwandakazi nyawe. Yavuze ko ‘akwiye kuba ateye nka we[Honorine] ndetse akaba ashushe nk’igisabo’.

Iyi mvugo yakuruye impaka ndetse akimara kubivuga mu kanya nk’ako guhumbya Video ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp n’ahandi abanyamakuru batangira kumuvugaho mu biganiro byabo, imvugo ye n’imisubirize ye bitangira kwiganwa n’abatari bake.

Uwase Hirwa Honorine watangiye avuga ko yizeye kuba Nyampinga mushya w’u Rwanda ntibyamukundiye gusa yatahanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Popularity].

Yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuva mu irushanwa atabaye uwa mbere bitamuciye intege kuko ikamba yahawe naryo ngo aribonamo agaciro kanini ndetse ngo azarikoresha mu buryo bumubyarira inyungu n’Abanyarwanda bose.

Ati “Kuba Miss Popularity ni amahirwe numva nagize kandi nzabyaza umusaruro mu nyungu za buri munyarwanda, mpamya ko ntaho nzakomanga ngo nange gufungurirwa. Ku bw’ibyo rero gahunda ikurikiyeho ni ukunoza no kunonosora neza iby'imishinga yanjye nkayishakira abaterankunga kandi nkatangira guyishyira mu ngiro.”

Yavuze ko atigeze aterwa umunabi no kuba abantu basigaye bamwita ‘Igisabo’, ngo abibonamo amahirwe kuko ‘umugisha w’umuntu unyura mu miyoboro itandukanye’.

[Yabanje akubita igitwenge cy’urumenesha] arongera ati “Burya rero ntawe umenya aho umugisha we uturuka. Bijya gushya no gushyuha ni aha byahereye, sinarinzi ko bizageza uyu munota bikigarukwaho. Gusa kurin jye mbibona nk'ubundi buryo nakubakiraho kugira ngere kure nifuza cyane ko abantu benshi ariko banzi kandi isura byatangiranye igenda irushaho kuba nziza.”

‘Yasezeye mu irushanwa rya Miss Rwanda’

Uwase Hirwa Honorine [usigaye yitwa Miss Igisabo] yahamije ko kutaba Nyampinga w’u Rwanda bitamuciye intege gusa ngo yafashe umwanzuro ndakuka ko atazarisubiramo kwiyamamaza bwa kabiri.

Ati “ Na hambere y'ibi gucika intege ntibyigeze biba muri bimwe bindanga. Nzi neza ko yaba ari ibi, yaba ari ibyiza, byose byifatanyiriza hamwe kutubyarira icyiza […] Simbona icyo naba nsubiriyemo cyane ko nta kidasanzwe naba nishingikirijeho mpamya ko noneho ari bwo icyo naharaniye nakigeraho, ahubwo ikiriho ni uko ngiye gukora cyane nkoresheje icyo mfite kugira ngeze Abanyarwanda ku byo twifuza.”

Miss Igisabo kandi yagiye agaragara arimo kurira cyane, byinshi yabwiraga bagenzi be cyane cyane iyo yabigishaga ijambo ry’Imana yazibiranywaga n’amarangamutima amarira agashoka. Yavuze ko byose biterwa na kamere ye kuko ari ‘umuntu urushwa imbaraga cyane n’amarangamutima’.

Ati “Mu buzima busanzwe ndi umuntu uri emotionnelle[ugira amarangamutima]. Njya gukora yangwa kuvuga ikintu nacyemeranyijeho n’ubwenge n’umutimanama wanjye, kuko mba mbivuga mbyiyumvamo, nsobanukiwe uburemere bwabyo muri njye, nshaka ko n'abandi babyumva uko byumva, amarangamutima yanjye ntajya yihishira.”

Yongeyeho ati “Numva mfite imishinga myinshi gusa nzagenda ntangaza mu bihe bitandukanye. Uwo nzibandaho cyane ni uwo nahigiye wo kurema uburyo abantu bazajya baganira ku mateka yabo, buri wese akigira ku yundi, tugahumurizanya, tugakira bya bikomere byadutsikamiraga bigatuma tugira ipfunwe ryo gutera intambwe mu nzozi zacu, ubumwe bwacu bugashimangirwa twese hamwe tugafatana urunana mu cyerekezo kimwe.”

Nyuma yo kuva mu irushanwa ngo afite indi mishinga ikomeye azatangaza bidatinze
Nyuma yo kuva mu irushanwa ngo afite indi mishinga ikomeye azatangaza bidatinze
Uwase Hirwa Honorine yatahanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi
Uwase Hirwa Honorine yatahanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi