Umunsi ku munsi hagenda haduka imbyino nshya bitewe n’ibihe, tukiri ku by’imbyino nta warenza ingohe izirimo ‘ Dabu’, ‘Shoki’, ‘Shaku Shaku’, ‘Gwara Gwara’ n’izindi nyinshi zakanyujijeho mu minsi ishize.
Muri iyi minsi iyacaga ibintu kurusha izindi ni ‘Shaku Shaku’ yamamaye kuva mu 2017 iturutse ku muhanzi wo muri Nigeria witwa Olamide wayikoresheje mu ndirimbo yise ‘Wo’ ikaza kwamamara cyane mu gitaramo yakoze muri icyo gihe.
Shaku Shaku uyibyina aba asobanya amaboko, ayajyana imbere yongera ayagarura inyuma akabijyanisha n’amaguru ndetse akajya atera intambwe ajya imbere cyangwa inyuma.
Imaze gukoreshwa mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye muri Afurika barimo Wizkid, Simi, Diamond Platnumz n’abandi.
No mu Rwanda hari abahanzi bagiye bayikoresha barimo Urban Boyz mu ndirimbo yabo ‘Kigali love’, Safi Madiba muri ‘Hero’, Queen Cha muri ‘Winner’ no mu zindi nyinshi.
Ubu hagezweho imbyino iri gutangaza benshi abantu babyina bitura hasi
Imbyino igaragara mu ndirimbo y’umuhanzi w’umunya-Afurika y’Epfo, King Monada, yitwa Malwedhe iri mu ziri kugarukwaho muri iyi minsi ndetse iraharawe cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Yamaze kurenga imbibi za Afurika y’Epfo ubu mu bihugu bitandukanye bya Afurika yasajije benshi.
Ku nkuta zitandukanye z’abakoresha imbuga zirimo WhatsApp, Instagram, Facebook na Twitter abantu batangaye cyane ndetse benshi bari kwifata amashusho mu rwego rwo kwishimisha bakayasangiza ababakukirira, maze ibitwenge bikaba byose.
Iyo abantu bayibyina, batangira babyina bisanzwe byageramo hagati bagasa nk’abaheze umwuka ubundi bakitura hasi!
Yatumye ku mbuga nkoranyambaga hahita hatangizwa icyiswe #IdibalaChallenge abantu bari gukoresha bamaze kwifata amashusho n’amafoto bari kubyina iyi mbyino isa nk’aho itarabonerwa izina.
Ubundi Malwedhe biri mu rurimi rwa Xhosa rukoreshwa muri Afurika y’Epfo bishatse kuvuga indwara.
Muri iyi ndirimbo ya King Monada aba avugamo uburyo akundamo umukobwa bihebuje ariko akavuga ko mu gihe azaramuka amwanze ashobora guhera umwuka ari n’aho abari kuyikoresha bari kuyibyina bagera ku gace uyu muhanzi avuga ibyo kugwa igihumure bakagenza uko.
Hari nk’aho uyu muhanzi aririmba ati" Mfite uburwayi bwihishe, niba koko dukundana ntuzigere uhirahira ngo ushake kundwaza umutima cyangwa se ngo dutandukane."
Akomeza ati “Nutuma dutandukana bizatuma indwara yanjye yihishe yo kubura umwuka igaragara, nunanca inyuma nzahera umwuka."
Amakenga ni yose kuri Polisi yo muri Afurika y’Epfo
Umuvugizi w’ishami rishinzwe iby’amategeko y’umuhanda wo mu Mujyi wa Johannesburg, Simon Zwane, aho iyi mbyino yaciye ibintu yaburiye abiganjemo abashoferi kugira amakenga kugira ngo badateza impanuka.
Yavuze ko badakwiye gushiturwa n’iyi mbyino mu gihe batwaye imodoka, bakaba batangira kuririmba, gufunga umwuka cyangwa se amaso kugira ngo bitaba intandaro yo guteza ibyago.
Independent yatangaje ko uyu muvugizi yavuze ko ibiri kuba biteye inkeke ku buryo hari abashoferi bashobora kurangazwa nabyo bagakora impanuka.
Ati “Mu gihe ufunze amaso, imodoka ishobora kuyoba ukaba wakora impanuka.”
Icyateye uburakari Zwane ni ukuntu hari umugabo n’umugore yabonye bari mu modoka batambaye imikandara yabugenewe bari kuririmba iyi ndirimbo ya Malwedhe.
Uyu mugore yari yahimbawe bari kwifata amashusho bizihiwe bitavugwa, bituma atangira kugira amakenga y’uko hari bamwe baraza kubigwamo.
Rayon Sports yatunguye benshi igaragaza iyi mbyino ya Malwedhe
Mu mikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda yakinwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018, yasize Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego bitatu ku busa birimo bibiri bya rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.
Iyi ntsinzi yatumye abakinnyi ba Rayon Sports birekura ubwo bayishimiraga batungura abantu babyina Malwedhe ya King Monada.
Abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Bimenyimana Bon Fils Caleb ndetse na Mukunzi Yannick bashimishije benshi ubwo babyinaga iyi mbyino bitura hasi bakongera bakabyuka.
Reba uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bishimiraga igitego



















TANGA IGITEKEREZO