00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’isenyuka ry’urugo rw’umuherwe wa mbere ku Isi n’umugore we bari bamaranye imyaka 25

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 January 2019 saa 08:45
Yasuwe :

Ku wa Gatatu tariki ya 09 Mutarama 2018, nibwo umuherwe Jeff Bezos washinze ikigo cya Amazon n’umugore we MacKenzie batangaje ko biyemeje gutandukana nk’umugabo n’umugore nyuma y’imyaka 25 bari bamaranye.

Itangazo bashyize kuri Twitter ryagiraga riti “Nk’umuryango wacu n’inshuti za hafi, nyuma y’igihe kinini cyo kuryoherwa n’urukundo n’ibigeragezo, twafashe umwanzuro wo gutandukana kandi tugakomeza ubuzima busanzwe nk’inshuti.”

Bari bafitanye abana batatu b’abahungu n’undi umwe w’umukobwa bareraga.

Ibinyamakuru bitandukanye byahise byandika ko n’ubwo imvano yo gutandukana k’uyu muryango wa mbere ukizi ku Isi yagizwe ubwiru, hari impamvu ikomeye yabiteye.

Ikinyamakuru cyitwa The National Enquirer cyanditse ko Bezos yagiranye ibihe byiza n’umugore witwa Lauren Sanchez wahoze akorere televiziyo ya FOX L.A akaba n’umugore w’ushinzwe gushaka impano mu bakinnyi ba filime i Hollywood, Patrick Whitesell.

Uyu mugore yakoze ikiganiro cyitwa “So You Think You Can Dance” kuri FOX TV, anagira uruhare mu bindi nka “The View”, “Larry King Live,” “Showbiz Tonight,” na “The Joy Behar Show.”

Lauren Sanchez na Patrick Whitesell nabo urugo rwabo ruri mu marembera nk’uko ikinyamakuru People cyabitangaje.

Bakoze ubukwe mu 2005, ubu bafitanye abana babiri, n’ubwo umugore hari undi mwana yabyaranye n’uwahoze ari umukinnyi wa NFL, Tony Gonzalez.

Uyu muryango ufite urugo mu Mujyi wa Seattle kandi bari mu nshuti za hafi z’uwa Bezos nk’uko The New York Times yabyanditse.

Sanchez w’imyaka 49 afite ikompanyi ifata amashusho yo mu kirere kandi umupiloti we aherutse gukoreshwa mu gufata amashusho y’ikigo cya Blue Origin cya Bezos yashinze mu 2000.

Bezos n’umugore bivugwa ko ari inshoreke ye ku Cyumweru gishize bagaragaye i Los Angelos mu itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes banakomezanya kuri Amazon.

Ikinyamakuru The Post cyanditse ko Bezos yatangaje ibyo gutandukana kwe na MacKenzie kuko yari azi ko amafoto ye n’inshoreke ye yagombaga kujya hanze umugore we akayabona.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru The Post ko MacKenzie yari azi neza ko umugabo we ahararanye na Lauren wari usanzwe ari inshuti y’umuryango.

Yagize ati “Amakuru y’uyu munsi ntabwo yatangaje umugore. Lauren yari kumwe na Jeff muri Golden Globes kuko bakundana.”

Bloomberg Billionaires Index igaragaza ko Bezos w’imyaka 54 ari we muherwe uyoboye abandi ku Isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari $137.

Gutandukana kwa Jeff Bezos n’umugore we gushobora kuzasiga amateka akomeye kuko nk’uko amategeko ya Leta ya Washington batuyemo abitegeka, iyo abashakanye batandukanye bagabana umutungo wose bashatse bari kumwe, kandi bakaringaniza.

MacKenzie usanzwe yandika ibitabo yahita aba umuherwe wa gatanu ku Isi afite akayabo ka miliyari $68. Ibi kandi byatuma Bezos ava ku mwanya wa mbere akajya ku wa kane.

Ikinyamakuru Fortune cyibanda ku bukungu, cyatangaje ko imigabane ya Bezos mu kigo cya Amazon yakomeza kwiyongera ku buryo yakongera guca kuri Bill Gates.

Urugo rwa Jeff Bezos n'umugore we bashobora kugabana akayabo bari batunze
Jeff Bezos n'umugore we MacKenzie biyemeje gutandukana nyuma y'imyaka 25 babana
Lauren Shanchez bivugwa ko ari we usenye urugo rwa Jeff Bezos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages