00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Uko igitaramo cya PGGSS5 cyagenze i Huye

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 10 May 2015 saa 02:13
Yasuwe :

Abahanzi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya Gatanu, bataramiye abakunzi babo mu Karere ka Huye nubwo imvura yagwaga.

Kuwa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2015, ku isaha ya saa saba n’iminota 30 ikipe y’abategura PGGSS , abanyamakuru n’abahanzi bari basesekaye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda. Ikirere cyahise gihinduka imvura iragwa.

Abafana bari bageze muri Stade bahise batangira gukwira imishwaro bashakisha aho bakwikinga iyo mvura, ariko abandi bari bafitiye abahanzi inyota ikomeye bihanganye baguma mu myanya yabo imvura ibahitiraho.

Bamwe mu bafana imvura yabahitiyeho

TNP nibo babimburiye abandi ku rubyiniro, bakurikirwa na Bull Dogg, Senderi Hit, Active, Knowless, Jules Sentore, Bruce Melody, Dream Boyz, Paccy mu gihe Rafiki ariwe wasoje igitaramo.

Ikibuga cyari cyuzeye ibyondo ku buryo byagaragaraga ko abafana babangamiwe. Ibi byanatumaga badasimbuka cyane ngo babyinane n’abahanzi nk’uko byagendaga mu bitaramo byabanje.

Abahanzi bose uko ari 10 bakoze iyo bwabaga ngo bereke akanama nkemurampaka ko bahagaze neza.

Nyuma y’icyo gitaramo buri wese yavuze ko nta mukeba umuteye ubwoba ndetse ko gutwara igikombe bigishoboka kuko bose banganya amahirwe.

I Huye aba bahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Semi-Live.

DJ Bissosso niwe wavangaga umuziki

Video: Inshamake y’igitaramo

@mazimpakajp


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages