Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu yatangiye gukaza umurego ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ari nabwo ibirori by’iserukiramuco rya FESPAD byari bigeze aharyoshye. Igitangira kugwa yatatanyije abafana abandi bahitamo gutaha bagenda baterebye igitaramo.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse yavuze ijambo mu mvura ikomeye yaguye mu Mujyi wa Rubavu gusa abakunda umuziki biganjemo urubyiruko ntiyabakanze bayihagararamo bwuma bareba igitaramo.
Uyu muyobozi ari na we wari umushyitsi mukuru yashimangiye ko yishimiye uburyo umuco ukomeje kugaragaza ukwigira kw’Abanyafurika nk’umwihariko wabo.
Ati “Mu myaka amagana n’amagana umuco wacu wahoze uturanga ,hari byinshi bigaragaza ko twahoz e dufite uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kandi birambye ,mu byerekanwe hano birimo gucana umuriro nta kibiriti, guhinga, gucunda amata n’ibindi byatweretse byinshi ari naho mpera nsaba buri wese kutibagirwa umuco kuko ugaragaza ukwigira kw’Abanyafurika.”
Umuhanzi wari utegerejwe na benshi, Casimir Zao Zoba yatumye bamwe bafata umwanzuro wo kuguma mu mvura baramutegereza kugeza aririmbye. Zao Zoba ni we wasoje iki gitaramo ndetse yishimiwe ku rwego rukomeye nubwo abenshi bari batashye.
Iri serukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ryabereye mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku mucanga, ryari ryitabiriwe n’amatorero atandukanye harimo ayaturutse mu bihugu nka Congo Brazaville, Senegal ndetse n’andi asanzwe azwi mu Rwanda mu gice cy’intara y’Uburengerazuba.
Zao Zoba wo muri Congo Brazaville, igihe cye cyageze ngo aririmbe imvura irushaho gukaza umurego ku buryo byasabye ko aririmba indirimbo imwe ‘Ancient Combattant’ nabwo huti huti maze ahita asezera abafana
Uyu muhanzi yemeye gufata micro ari uko abisabwe n’uhagarariye igihugu cye mu Rwanda ko yakwihangana akaririmba nubwo imvura yari nyinshi . Mbere yo kuririmba yabwiye abafana ati “Nubwo imvura irimo kugwa ndakora ibishoboka byose ariko twifatanye, twishimira iterambere rya Afurika, umuco wacu ni umwihariko wacu, kandi urusheho gushimangira ukwigira kwacu, ndabakunda.”
Iri serukiramuco ry’imbyino Nyafurika rimaze imyaka 20 riba, ryatangijwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 1998.



















TANGA IGITEKEREZO