Kuva mu mwaka w’2002 kugeza ubu, MC Tino yakoranaga na Bralirwa mu bijyanye no kuyobora bimwe mu birori bitegurwa n’iyi Sosiyete. Mu myaka 13 amaze ayobora cyane cyane ibirori bya Bralirwa, hari ibikorwa byinshi yagezeho anashimira iyi sosiyete.
Mu kiganiro MC Tino yagiranye na IGIHE, yasobanuye ko nyuma yo kugera mu Rwanda mu mwaka w’2000 yahise atangira uyu mwuga we wo kuba umushyushyarugamba mu birori. Mu mwaka wa 2002 nibwo MC Tino yatangiye gukorana na Bralirwa ayobora bimwe mu birori bitandukanye.
Muri iyi myaka igera kuri 13 ari umushyushyarugamba, MC Tino ahamya ko amaze kugera ku bikorwa byinshi birimo ubutaka no kuba abasha kwishyurira ishuri abana babiri abikesha amafaranga avana muri Bralirwa.
MC Tino ati, “Sha ndashimira Imana na Bralirwa cyane pe. Iyo foto mwabonye ni njyewe , nari mu kazi ka Bralirwa aho bita mu Bugarama, icyo gihe hari mu mwaka wa 2002. Bralirwa yazengurukaga u Rwanda mu byitwaga Tombora Primus. Icyo gihe nari MC ariko Papa wa MC Arthur ni we wari utuyoboye”
Akomeza agira ati, “Mu myaka mazemo hari byinshi nakuyemo, sinavuga agaciro k’amafaranga bifite ariko biraremereye cyane. Burya ku Isi ubutaka ni ikintu gihenda, amafaranga navanye muri Bralirwa muri iyi myaka mazemo, nabashije kugura isambu yanjye bwite ahitwa i Masaka”
Nubwo hari ibindi bitaramo ayobora ndetse akaba anafite akazi gahoraho kuri Radiyo KFM, ngo amafaranga avana mu birori bitegurwa na Bralirwa amufasha kwishyurira abana babiri amafaranga y’ishuri.
Ati, “Hari andi mafaranga mbona ku ruhanda kuko nkora no kuri KFM mu buryo buhoraho, ariko Bralirwa niyo imfasha kwishyura amafaranga y’ishuri abana babiri. Njyewe kuba ntagura imodoka si uko nyanze ahubwo njyewe imibare nshyira imbere ni ugukora ikintu gikomeye. Sindakererwa ku kazi ngo ni uko ntafite imodoka, ngenda ku kamoto kandi nkumva bimeze neza. Hatazagira umuntu umbona kuri moto agakeka ko nkennye”



















TANGA IGITEKEREZO