Izina rya Liza ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Rahira” yakoranye na The Ben, “Nkiri muto”, “Usiniache” n’izindi zinyuranye.
Liza Kamikazi watangiye akora umuziki usanzwe, ubu ni umwe mu bagore bahimbaza Imana, bakanayiramya babinyujije mu kuririmba.
Uyu muhanzikazi mu bwana bwe yari afite inzozi zo kuririmba, kuba umunyamakuru cyangwa gukina ikinamico na filime.
Umuhire Solange waje kwitwa Liza Kamikazi ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batanu, yavukiye mu Karere ka Huye aranahakurira.
Yakuze akunda gukina no kuririmba; ku myaka umunani nibwo yagiye muri Korali y’abana akajya aririmba, anahimba indirimbo zabo.
Amashuri ye yose yayigiye i Huye yiga Indimi n’Ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye naho muri Kaminuza yize Itangazamakuru n’Itumanaho.
Uko yinjiye mu muziki
Liza Kamikazi yakuze akunda guhanga, indirimbo yari yaranditse nyinshi ariko atarabona inzira byacamo ngo akore iya mbere kuko nta studio yari azi i Butare.
Ubwo yari muri Kaminuza yaje kumenya ko Miss Jojo yasohoye indirimbo nshya bimutera ishyaka ryo gukora indirimbo ye, na we yatangiye gushakisha aho yaca na we ngo akore indirimbo.
Yagize ati “Namenye ko muri Contact Fm habagamo studio yakoreragamo Jay P, icyo gihe kwishyura byari ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.”
Liza Kamikazi yaje gukusanya amafaranga ajya muri studio bwa mbere. Avuga ko bitari bimworoheye, icyakora agashima cyane Producer Jay P wamufashije mu ntangiriro.
Nyuma y’iyi ndirimbo ye ya mbere yakoze izindi zinyuranye zirimo na “Rahira” yahuriyemo na The Ben ndetse yanakunzwe igihe kitari gito.
Liza Kamikazi yakoze album ya mbere yari irimo indirimo ze nyinshi zakunzwe; nk’umuhanzikazi wari ukomeye yaje gufata icyemezo cyo guhindura umuvuno agakora umuziki ufite umwimerere.

Ruswa ishingiye ku gitsina mu muziki
Liza Kamikazi avuga ko ku giti cye atigeze ahura na ruswa ishingiye ku gitsina ariko hari benshi yumvise byabayeho.
Yakomeje avuga ko “Ndashima Imana ko nta muntu wigeze ampatira ibintu ntashaka kugira ngo amfashe, nagiye ngira umugisha wo gukorana n’abantu bazi icyo bankeneyeho n’ibyo mbakeneyeho. Ariko nanone hari ukuntu umuntu aba ameze ntibapfe kumubwira ibyo biboneye. Nkunda kuvugisha ukuri wenda ukaba wabura n’aho umpera, ariko Imana yaramfashije ngira abantu bamba iruhande kandi banyumva.”
Liza Kamikazi avuga ko nubwo bitamubayeho mu muziki ariko yahuye nabyo mu bindi yakoze.
Yagize ati “Nahuye nabyo atari mu kuririmba. Yaba mu gukina filime cyangwa ubwo nashakaga kwimenyereza mu itangazamakuru.”
Uyu muhanzikazi avuga ko yagiye ahura n’abantu batandukanye bahuye n’ibi bibazo, icyakora abagira inama zo kurenga ubasaba iyi ruswa bakareba abandi babafasha mu rugendo rwabo kandi nyuma y’ibyo byose bashobora gutsinda bakagera ku ntego zabo.
Ati “Nibaza ko birimo kuko bagiye babimbwira, biri mu bisubiza inyuma umuziki kandi birababaje rwose. Umuntu wese ubikora akwiye kumva ko yava muri ayo mafuti akareka abana bafite impano bakazigaragaza.”
Uko yaje gusa n’uburiwe irengero mu muziki
Ahagana mu 2010, Liza Kamikazi yagabanyije imbaraga mu muziki we ahanini bitewe n’ibikorwa birimo ibyo gukora ubukwe no kubyara.
Ati “Byatangiye ndi gukora album yanjye ya kabiri, kuko byabaga bigoye ko umuntu wumva iya mbere yamenya umuhanzi uri kuririmba. Uko nakuraga niko nigaga bituma menya ko nkeneye gukora umuziki ufite umwimerere mfata icyemezo cyo gukora iyo album mu buryo butandukanye nuko nakoraga mbere.”
Liza avuga ko igihe yari amaze gutunganya album mu 2011 yahise akora ubukwe bituma atabasha kumenyekanisha indirimbo zari ziyiriho.
Gukora ubukwe no kubyara byatumye adahita akomeza kwiruka mu by’indirimbo bimuhagarika imyaka itari mike adakora ibijyanye na muzika.
Muri icyo gihe nibwo Liza yafashe icyemezo cyo gushyira ingufu mu muziki we ufite umwimerere agahanga amaso isoko ryo hanze y’u Rwanda kurusha mu gihugu imbere.
Uko yakiriye agakiza, atangira umuziki uhimbaza Imana yari yarahanuriwe gukora
Nyuma yo kubyara, Liza Kamikazi yakiriye agakiza nabyo bigira ingaruka ku muvuduko w’umuziki we usanzwe.
Mu 2015 yaje gutumirwa mu iserukiramuco “Sauti za busara” aha yahagiriye ibihe byiza cyane akora igitaramo cy’agatangaza avuga ko ari ubwa mbere yari akoze ibintu bikomeye kuva yatangira umuziki.
Nyuma y’iki gitaramo, uyu muhanzikazi wari wakoze akazi gakomeye yishimiwe n’abantu benshi barimo n’itangazamakuru ryo muri Zanzibar. Iki gihe yari akiririmba indirimbo zisanzwe ariko yaramaze kwakira agakiza.
Liza Kamikazi avuga ko nubwo yari akijijwe yumvaga Imana itamubuza gukora umuziki usanzwe. Yatangiye kumva ko yawureka ubwo habagaho ubuhanuzi bw’umukozi w’Imana wamuhanuriye ko azaririmba umuziki uhimbaza Imana.
Ati “Igihe kimwe nagiye mu isengesho ry’abinginzi haza umugabo umwe w’umukozi w’Imana wo muri Singapore, atubaza ibyo dukora angezeho mubwira ko ndi umuhanzi. Nyuma yo gusenga yaje kubonekerwa ambwira ko ndi umukozi w’Imana nzahagarara imbere y’abantu mpimbaza Imana.”
Akimara guhanurirwa, Liza yakomeje kunangira umutima ahubwo yumva ko yakomeza gukorera Imana ariko aririmba indirimbo zisanzwe.
Byinshi yapangaga muri gahunda z’umuziki usanzwe byagiye bipfa ku buryo butunguranye bimubera ikimenyetso cy’uko agomba kujya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muhanzikazi avuga ko yaje kureba Filime yitwa “Son of God” agera ku nkuru y’ihamagarwa rya Petero nyuma aza gusoma Bibiliya agera ku nkuru y’umutunzi Yesu yasabye kugurisha ibye byose ngo afashe abakene kugira ngo azagire ubuzima buhoraho. Ibi byose yahuye nabyo byatumye Liza Kamikazi amaramaza yiyemeza kujya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi byabaye mu 2015, umwaka wakurikiyeho nibwo Liza yatangiye kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kugeza ubu akaba afite indirimbo enye zirimo inshya aherutse gusohora yise “Sinakwibagiwe.”
Ikiganiro na Liza Kamikazi
Reba indirimbo nshya ya Liza Kamikazi

Ibitekerezo 0