00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 2 irihiritse KIE idatora Nyampinga, abo bireba baritana ba mwana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 June 2014 saa 12:28
Yasuwe :

Mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo icyahoze ari Ishuri Nderabarezi rya Kigali (KIE) ryatoye Nyampinga waryo ikamba ryegukanwa na Umwali Neema. Kuva icyo gihe kugeza ubu, nta wundi mukobwa uratorerwa guhagararira iri shuri nka Nyampinga.
Miss Umwali Neema watorewe kuba Nyampinga w’iri shuri , ryahindutse University of Rwanda College of Education, yagombaga gutanga iri kamba mu Kuboza 2012. Igihe kigeze cyo gusimburwa uyu mukobwa yaheze mu gihirahiro kugeza ubwo yarangije amasomo ye ava muri (…)

Mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo icyahoze ari Ishuri Nderabarezi rya Kigali (KIE) ryatoye Nyampinga waryo ikamba ryegukanwa na Umwali Neema. Kuva icyo gihe kugeza ubu, nta wundi mukobwa uratorerwa guhagararira iri shuri nka Nyampinga.

Miss Umwali Neema watorewe kuba Nyampinga w’iri shuri , ryahindutse University of Rwanda College of Education, yagombaga gutanga iri kamba mu Kuboza 2012. Igihe kigeze cyo gusimburwa uyu mukobwa yaheze mu gihirahiro kugeza ubwo yarangije amasomo ye ava muri iri shuri agifite ikamba.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bizimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’abanyeshuri muri UR-College of Education(yahoze yitwa KIE), yasobanuye ko ikibazo nyamukuru cyatewe n’ubuyobozi bw’umuryango w’abanyeshuri butagejeje mu nzego zo hejuru gahunda yasabwaga kugira ngo hategurwe igikorwa cyo gutora usimbura Miss Umwari Neema.

Kuva yambikwa ikamba ry'Ishuri rya KIE mu Kuboza 2011 kugeza ubu, ntarabona umusimbura.

Bizimana Jean Baptiste ati, “Yego, Neema twamutoye muri 2011 ariko nyuma yaho ntabwo byongeye ariko biba biri muri plan(gahunda), ntabwo byashobotse. Ntabwo twigeze tubihagarika ubwabyo, hari association y’abanyeshuri niyo ibitegura nyuma ya Neema ntabwo association yongeye kuduha proposal ariko nyuma ntayo baduhaye.”

Abajijwe icyo ubuyobozi bwa KIE bwakoze bumaze kubona ko manda ya Miss Umwali Neema irangiye adasimbuwe kugeza ubwo arangiza amasomo ye agatahana ikamba, yagize ati, “Mwabaza Ubuyobozi bw’abanyeshuri nibo babitegura bakaduha plan yabo. Byaba byiza ubibarije impamvu nyamukuru. Ba nyir’ubwite nibo bakwiye gutanga details zabyo neza kurusha njyewe. Twebwe nibo bagombaga kuduha plan yabyo, bibarize.”

Umunyamakuru wa IGIHE abajije Umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri , Ntambara Didace, ari nawo ushyirwa mu majwi mu kudindiza itorwa rya nyampinga muri iri shuri, yavuze ko adashobora gutanga amakuru ku muntu atazi.

Ntambara Didace, Umuyobozi w'Umuryango w'abanyeshuri yanze kugira icyo atangaza.

Ati, “Wambwiye ko uri umunyamakuru? Namenya gute se ko uri umunyamakuru? Dukeneye ibiranga akazi kanyu. Nizere ko ufite icyangomba kikuranga. Byaba byiza uje tukabonana, namenya ari nde mpa amakuru se? Icyangombwa ni ukumenya ngo ayo makuru ushaka urayagenera ba nde?”

Twahise tumubaza uko yabyifatamo aramutse ahamagawe n’igitangazamakuru mpuzamahanga ngo agire amakuru atanga kuri kaminuza abereye umuyobozi w’abanyeshuri, asubiza agira ati, “Gutanga amakuru ku muntu utazi ntabwo ari byiza.”

Miss Umwali Neema yarangije kaminuza atahana ikamba

Yarangije kaminuza atarabona uwo aha ikamba rya Miss KIE afite kugeza ubu. Foto/E-Birori

Ku ruhande rwa Miss Umwali Neema warangije kaminuza agatahana ikamba rya Nyampinga wa KIE, yavuze ko amakuru afite kugeza ubu ari uko nta mafaranga yari yateganyijwe mu gutegura itorwa rya Miss yagombaga gusigira ikamba.

Miss Umwali Neema ati, “Njyewe igihe nari nkiri ku ishuri, igihe cyanjye kigeze cyo gusimburwa narabajije bambwira ko nta mafaranga ahari yo gutegura icyo gikorwa. Uwo mwaka ngo ntabwo bari babishyize muri budget. Njye niyo makuru mfite.”

Yasoje agira ati, “Uwo nasimbuye na we yari amaranye ikamba imyaka itanu kuko nta nubwo muzi kuko no mu gutorwa kwanjye ntabwo yaje, yari yararangije kaminuza. Ayo niyo makuru mfite, ngo nta budget bari bafite.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages