Usibye ubutumwa bwayo bwiganjemo ubuzima bwa buri munsi bwo mu muryango Nyarwanda, iyi filime yari yatekerejweho cyane yatangiye gutunganywa n’ikipe y’abahanga biganjemo ababyize n’ababihuguriwe.
Ibi byose byiyongeragaho kuba ikinwamo n’abafite amazina akomeye muri sinema Nyarwanda, byatumye abakurikiranaga Seburikoko biyongera.
Usibye kuba inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuva mu myaka itandatu ishize ‘Seburikoko’ iri muri filime zikunzwe bikomeye. Kuva ku bafite ubushobozi bwo kugera kuri YouTube, ba bana bagurisha umuziki ku muhanda n’abafite televiziyo mu ngo zabo akenshi usanga baba bategereje igice cyayo gishya n’amatsiko menshi.
Igikundiro cya Filime ya Seburikoko kandi kinashingiye ku bakinnyi b’intoranywa bayikinamo biganjemo abakuze mu mwuga, bakina ibibarimo ku buryo busembura amarangamutima y’ubareba, bigatuma ubutumwa batanga bworoha cyane.
Iyi filime kugeza ubu irizihiza imyaka itandatu itangiye kwerekanwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yatumbagije bidasanzwe amazina y’abakinnyi ba filime ndetse abasanzwe bazwi bakomeza gushimangira ubuhanga bwabo. Bamwe muri aba ni Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya, Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Kibonke, Kalisa Ernest uzwi nka Rulinda, Sarah Umuganwa uzwi nka Mutoni n’abandi.
Kugeza ubu iyi filime imaze gusohora uduce turenga 600 dukubiye muri saisons zirenga 20, zaciye kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Umuyobozi wa AFRIFAME itunganya Filime Seburikoko, Misago Nelly Wilson, yabwiye IGIHE ko urwo rugendo rwagenze neza kandi rwavuyemo amasomo afatika.
Yakomeje ati “Kuri iyi tariki, turizihiza imyaka itandatu Seburikoko imaze itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda! Ntabwo twakwibagirwa uko uyu munsi twumvaga tumerewe, aho twari dufite amatsiko menshi yo kubona igihangano cyacu kinyura kuri RTV!”
Nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugira ngo iyi filime ibeho, Misago yavuze ko bishimira kuba iyi filime byibuza imaze guha akazi urubyiruko rurenga 150.
Ikindi uyu mugabo yishimira ni uko Seburikoko yagize uruhare rukomeye mu gukundisha umubare munini w’Abanyarwanda kureba filime zakorewe mu rwa Gasabo.
Filime Seburikoko yujuje imyaka itandatu imaze itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda yanditswe na Iriniga Deny afatanyije na Iradukunda Emmanuel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!