Ni ku nshuro ya Munani ibirori bya Kigali Fashion Week bibaye nyuma y’ibyabaye mu myaka irindwi ishize bikagaragaza intera ikomeye abanyamideli bo mu Rwanda bamaze kugeraho ugereranyije n’abo mu bindi bihugu.
Iby’uyu mwaka byabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel, abanyamideli bagera kuri mirongo ine nibo berekanye imideli yahanzwe n’abahanzi biganjemo abo mu Rwanda nka Cynthia Rupari[washinze ]Rupari Creations, Patrick Muhire, Delphine Uwamahoro, Ferooz Christian, Sol &Wax [yashinzwe n’Umunyarwandakazi uba mu Busuwisi] n’abandi.
Mu bahanzi b’imideli berekanye imyambaro muri ibi birori, umubare munini ugizwe n’abasanzwe babikorera mu Rwanda; hari kandi abo mu bihugu bya Uganda, Burundi, Nigeria ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abahanzi b’imideli berekanye ibihangano byabo muri iri joro, buri wese yari yakoze iyo bwabaga ngo yiyerekane ko ageze ku rwego rufatika. Imideli yose yerekanwe yarimo ubuhanga n’udushya ndetse benshi mu biyerekanye bavuze ko byazamuye urwego rwabo.
By’umwihariko, uyu mwaka Kigali Fashion Week yateguwe ku bufatanye na Rwanda Cultural Fashion Show isanzwe itegura ibirori by’imideli ishingiye ku muco.
Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, Ntawirema Celestin yavuze ko yahuje imbaraga na John Bunyeshuri uyobora Kigali Fashion Week kugira ngo bashyire hamwe mu guteza imbere imideli yakorewe mu Rwanda.
Yagize ati “Icyerekezo cyacu njya na John Bunyeshuri ni uguteza imbere uruganda rw’imideli no kurushaho kumvisha abantu ibyiza n’ireme by’ibikorerwa iwacu. Duteganya ibindi bikorwa biteza imbere imideli tuzakorana uyu mwaka.”
Kigali Fashion Week mu myaka yatambutse yagiye ihuza abanyamideli bo mu bihugu bimaze kubaka izina muri uru ruganda bakaza mu Rwanda bityo abo mu gihugu bakabakuraho amasomo.
Muri Mata 2018, Kigali Fashion Week yatangiye gutegurwa no hirya y’u Rwanda, icyo gihe habaye ibikorwa bitandukanye mu Burayi nabwo hagamijwe kwerekana imideli yakorewe mu Rwanda mu birori byabereye mu Buholandi n’u Bubiligi mu bihe bitandukanye.
Muri Nzeri uyu mwaka, Kigali Fashion Week izabera mu Mujyi wa London hanyuma mu Ukuboza 2018 izabere i New York. John Bunyeshuri wayishinze, yemeje ko mu mwaka utaha azajya gutegura iki gikorwa mu Mujyi wa Tokyo.
Doreen Umwali-Rwanda
Diana Brand Mundi
Rupari Creations-Yahanzwe na Rupari Cynthia
Esther Lami-Nigeria
Imideli yo muri Sol&Wax-Yahanzwe na Nisingizwe Solange
Christabella Kante-Uganda
Imideli ya Inkanda-Yahanzwe na Patrick Muhire
Imideli yo muri Amami
Real Manembe-CMP Empire
Turuso-Elite Designs
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO