Ivy Summer Fest yabereye s i Rubavu ahitwa Nengo Eden Park kuva ku wa 4-5 Nyakanga 2026.
Uretse abahanga mu kuvanga imiziki bo mu Rwanda nka DJ Nessa, DJ Tyga n’abandi banyuranye, iki gitaramo cyanitabiriwe na Sheilah Gashumba uri mu bavanga imiziki bagezweho muri Uganda.
Uretse uburyo yacurangaga imiziki neza, Gashumba yagarutsweho cyane kubera uburyo yaserutse yambaye utwenda tugufi cyane.
Iki ni kimwe mu bitaramo byasusurukije abatari bake basohokeye i Rubavu mu mpera z’icyumweru turi gusoza cyahuriranye n’iminsi y’ikiruhuko cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Benzoo ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka cyane muri Afurika y’Epfo, yatangiye kumenyekana mu myaka mike ishize, ariko izina rye ryatangiye kwamamara abifashijwemo n’imbuga nkoranyambaga yanyuzagaho ibihangano bye.
Ubwo yari ku rubyiniro, Benzoo yasusurukije abakunzi be bari benshi mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo “Snokonoko”, “Mabalabala”, “Izolo”, “Mopepe” na “AmaRider” zakunzwe cyane.
Benzoo kandi akunze gukorana n’abahanzi n’abatunganya umuziki bakomeye muri Afurika y’Epfo, ibintu byamufashije gukomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.
Ni igitaramo cyakurikiwe n’icyabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2026 kikitabirwa n’abarimo DJ Phil Peter, Lihle Nderu wo muri Afurika y’Epfo, Big Allan wo muri Uganda, Joxy Parker, Miss Muyango, DJ Trick n’abandi banyuranye barimo Gradine Toto.
Amafoto: Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!