Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza uburyo atishimiye uko yakiriwe ubwo yari agiye gukosoza pasiporo ye.
Yavuze ko ubwo yari ageze ku irembo ry’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yamenyeshejwe ko adashobora gukomeza kubera ko yari yambaye imyambaro migifu ndetse n’ishati nto yari yambaye ifunga ku mabere gusa.
Ati "Nagiye ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gukemura ibibazo biri muri pasiporo yanjye ngeze ku irembo bambwiye ko ngomba gusubira inyuma kuko nambaye nabi."
Uyu muhanzikazi yabaye nk’uguye mu kantu abaza umurinzi niba hari ikintu afite kigaragara nk’ikidakwiriye.
Akomeza agira ati "Narirebye hejuru no hasi ndabaza nti, haba hari icyo uri kubona ku mubiri wanjye giteye isoni?"
Uyu murinzi ntiyitaye ku kuba uwo yahagaritse ari icyamamare, yamusabye gusubira inyuma akajya gushaka umwambaro wo hasi yambara utari mugufi nk’uwo yari yambaye.
Uyu murinzi yakomeje gutsimbarara kugeza haje umwe mu bayobozi bakuru muri icyo kigo yemerera Simi gutambuka.
Gusa nubwo yahawe uburenganzira bumwemerera gutambuka, ageze imbere bamusabye gukuramo amaherena yari yambaye no gushaka agatambaro akinga ku gice cyo hejuru ku mabere.
Ibirenze kuri ibyo hari bamwe mu bayobozi bamusabye kubaririmbira kugira ngo bemere ko ari Simi koko bakiriye.
Ibyabaye kuri uyu muhanzikazi byatumye yumva asuzuguwe yibaza igituma hashyirwaho amabwiriza nk’aya agenga imyambarire.
Umva ‘Duduke’, imwe mu ndirimbo za Simi







Ibitekerezo 0