00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro irarimbanyije ku bakobwa bahatanira guhagararira u Rwanda muri Miss Earth (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 September 2018 saa 01:35
Yasuwe :

Abakobwa b’uburanga 10 bazavamo Nyampinga uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth 2018, bakomeje imyiteguro aho bari mu mwiherero muri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa bageze muri Onomo Hotel ku wa 24 Nzeri 2018, bazahava ku munsi w’irushanwa riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

IGIHE yasuye aba bakobwa bari mu bikorwa by’imyitozo ngororamubiri, aho bayivamo bagafata ifunguro rya mu gitondo bakahava bajya guhabwa amasomo ajyanye no kubungabunga ibidukikije n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Banahabwa kandi amasomo y’uburere mboneragihugu n’andi masomo abafasha kuzahagararira u Rwanda neza.

Abari mu mwiherero barimo abahatanye muri Miss Rwanda iheruka nka Umutoniwase Anastasie (yabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2018), n’abakobwa babiri b’impanga bahatanye muri Miss Rwanda, Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise.

Irushanwa rya Miss Earth rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye yo ku Isi bagahatanira ikamba ry’ubwiza ariko binyujijwe mu ishusho yo kurengera ibidukikije no kurushaho kumenyekanisha gahunda bijyanye.

Ritegurwa buri mwaka mu ishusho yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira uretse ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Iri rushanwa rifite umwihariko aho muri uyu mwaka uzahagararira u Rwanda azabanza kubihatanira bitandukanye n’uko mu myaka yashize ryitabirwaga n’umukobwa umwe watoranyijwe atagombye guhatana.

Miss Uwase Honorine witabiriye iri rushanwa umwaka ushize akaba ari mu Impinganzima iri gutegura iri rushanwa rya Miss Earth Rwanda 2018 yabwiye IGIHE ko imyiteguro igeze kure kandi bizeye ko irushanwa rizagenda neza.

Miss Honorine yakomeje avuga ko kugira ngo umuntu abashe guhagararira igihugu cye, abanza kunyura mu irushanwa.

Uzegukana iri kamba ryo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018, azatangazwa ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018, muri Kigali Serena Hotel.

Mu 2007, nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira Irushanwa rya Miss Earth ribaye ku nshuro ya 18.

Ikamba ryari rifitwe n’Umunya Philippines, Karen Ibasco, waryegukanye ahigitse abarimo Uwase Honorine wari uhagarariye u Rwanda umwaka ushize.

Uyu mwaka rizabera mu Mujyi wa Manila muri Philippines kuva ku wa 6 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo 2018.

Abakobwa bahatanira guhagararira u Rwanda muri Miss Earth baramukira muri siporo
Aha bari mu myitozo ngororamubiri muri Onomo Hotel
Iyo bavuye muri siporo ya mu gitondo, bafata ifunguro hanyuma bakajya mu biganiro
Bamwe muri ba Nyampinga bazavamo uhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018
Abakobwa bari muri Miss Earth Rwanda bafata amafunguro ya mu gitondo muri Onomo Hotel aho bari mu mwiherero
Aha barimo bahabwa ikiganiro kigaruka ku kubungabunga ibidukikije
Miss Uwase Honorine witabiriye iri rushanwa umwaka ushize ubu ni umwe mu bari gutegura uzamusimbura guhagararira u Rwanda
Umutoniwase Anastasie (hagati) ni umwe mu bakobwa bari guhatana muri aya marushanwa

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages