Iri rushanwa ry’ubwiza rizahuza abakobwa bo mu bihugu 40 bya Afurika birimo Namibia, Uganda, Angola, Zambiya, Zimbabwe, Swaziland, Liberia, Ethiopia, Afurika y’Epfo, Lesotho, u Rwanda, Nigeria, Maroc, Cote d’Ivoire, Senegal, Burundi, Cameroon, Tunisia, Tanzania, Kenya, Benin, Botswana n’ibindi.
Miss Mutesi Jolly wagombaga kuzahagararira u Rwanda aherutse gutangaza ko ataramenya neza neza niba agomba kuzitabira iri rushanwa. Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bureba inyungu z’uyu mukobwa bwabaye nk’ubushimangira ngo u Rwanda rutazarijyamo ‘kuko hari ibindi bikorwa byinshi Jolly azaba ahugiyemo’.
Abakobwa bo mu bindi bihugu bamaze gukora imyiteguro y’irushanwa, nka Nyampinga uzahagararira Liberia, Miss Wokie Kou Dolo aherutse kwakirwa na Perezida Ellen Johnson Sirleaf mbere y’uko aza guhagararira igihugu cye muri iri rushanwa rizabera i Kigali.
Ubuyobozi bwa ProAct Communications isanzwe itegura irushanwa rya Miss Africa buherutse gusohora itangazo rishimangira ko Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) yamaze kubemerera kuritegurira i Kigali.
Ikinyamakuru CAJ News cyatangaje ko irushanwa rya Miss Africa Continent rizabera i Kigali guhera tariki ya 20 Gicurasi 2017, ngo hari na gihamya y’ibaruwa yasinywe na Belise Kariza Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yemerera abategura iri rushanwa kurizana mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2016 Miss Africa yabereye mu Mujyi wa Johannesburg ahitwa Gold Reef City Casino mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, abakobwa bari bamaze iminsi icumi muri Afurika y’Epfo.
Icyo gihe u Rwanda rwahagarariwe na Miss Kundwa Doriane utaratahanye umwanya n’umwe mu yahembewe yose. Ikamba ryegukanywe na Rebecca Asamoah wari uhagarariye Ghana.

Nyampinga wa Zambia, Michelo Malambo yabaye igisonga cya mbere mu gihe umukobwa wo muri Afurika y’Epfo witwa Jemimah Kandimiri yabaye igisonga cya Kabiri.
Nyampinga Asamoah watsinze, yemerewe ibihembo bikomeye birimo amafaranga no kwiga ibijyanye no gucunga imari muri Kaminuza ya Monash mu Mujyi wa Johannesburg.





Ibitekerezo 0