00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro ya ‘Grammy Awards Africa’ itegerejwe kubera i Kigali irarimbanyije

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 19 June 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa ‘Recording Academy’ businyanye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), byitezwe ko mu Rwanda ariho ha mbere hazabera ibirori byo gutanga ibihembo bya ‘Grammy Awards Africa’.

Ni ibirori bitegerejwe mu 2025, gusa abayobozi ba ‘Recording Academy’ isanzwe itegura ‘Grammy Awards’ batangiye imyiteguro.

Muri iyi minsi bongeye gukorera uruzinduko mu Rwanda aho bari kugirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye ari nako bakomeza gushyira ku murongo gahunda z’imyiteguro.

Nta makuru menshi aratangazwa ku masezerano y’imikoranire hagati ya ‘Recording academy’ na RDB, icyakora amakuru azwi neza ni uko bemeranyije ko ibi birori bigiye gutangizwa muri Afurika bizajya bibera mu Rwanda.

Abayobozi ba Recording Academy bamaze iminsi mu Rwanda, aho bagize umwanya wo gusura inyubako ya BK Arena ku wa 17 Kamena 2024.

Aba bayobozi banahuye na Minisitiri ushinzwe urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah.

Ku wa 18 Kamena 2024 nibwo Minisitiri Utumatwishima yitabiriye inama ya mbere ya komite ya ‘African Recording Academy’ yabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni inama yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko na siporo muri Kenya Ababu-Namwamba, Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco muri Nigeria, Hannatu Musawa n’abandi bantu batandukanye bari gushyira imbaraga mu gutuma igikorwa cya African Recording Academy kigenda neza.

Kuva mu 2023 ubuyobozi bwa Recording Academy isanzwe itegura Grammy Awards burangajwe imbere n’umuyobozi wayo Harvey Mason Jr, bwakoreye ingendo i Kigali bugirana ibiganiro n’abantu batandukanye.

Byari ibiganiro biganisha ku kureba uko hasinywa amasezerano y’uko u Rwanda rwaba igihugu cya mbere cyakiriye ‘Grammy Awards Africa’ bateganya gukorera i Kigali mu 2025.

Nyuma yo kwemeranya mu biganiro, mu minsi ishize nibwo RDB yatangaje ko bamaze kugirana amasezerano n’ubuyobozi bwa Recording Academy mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byabo muri Afurika ari nako hagaragazwa impano z’abahanzi bo kuri uyu mugabane.

Abayobizi ba Recording Academy basuye BK Arena ari nayo byitezwe ko izaberamo ibirori bya Grammy Awards Africa
Abayobozi ba Recording Academy batemberejwe inguni zose za BK Arena
Komite ya African Recording Academy yakoreye inama i Kigali
Minisitiri Dr Utumatwishima ni umwe mu bitabiriye inama ya komite ya African Recording Academy
Inama ya African Recording Academy yabereye muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages