Umwanzuro ujyanye n’ubu bukangurambaga ukimara kumenyakana abo bireba haba ku ruhande rw’abahanzi n’abakoresha indirimbo zabo barivovose benshi bakumvikanisha ko ‘hatabayemo gushishoza mbere y’uko batangira kubishyira mu bikorwa’.

Nubwo hari abijujutiye iki cyemezo cyo kwishyuza abakoresha umuziki nyarwanda ku buntu, ni ubukangurambaga RDB ivuga ko hagamijwe kurengera umutungo bwite w’umuhanzi mu rwego rwo kumuteza imbere nk’ikindi gikorwa cy’ubucuruzi.

Iki cyemezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa, guhera muri Nyakanga 2017 utubyiniro, amahoteli yifashisha indirimbo z’abahanzi banezeza abakiriya, radiyo zacurangaga izo ndirimbo, televiziyo, ibigo bitwara abagenzi bikunze kuzikoresha mu ngendo, inzu zogosherwamo abantu, amaguriro n’ahandi bagomba kujya bagirana amasezerano y’ubucuruzi na Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) kugira ngo hamenyekane uburyo bwo kwishyura umuziki bacuranze.

Inama y'Igihugu y'Abahanzi irasaba ibiganiro mbere yo gutangira kwishyuza

Nyuma y’uko ibi byateje impaka ndetse bamwe bakabyumva bitandukanye n’uko byatangajwe, ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi bwasohoye itangazo risaba impande zose zirimo RDB, Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU), abahanzi n’abafatanyabikorwa babo kubanza kwicara hamwe bakajya inama ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukuraho urujijo no gushyiraho uburyo buboneye bworohereza buri wese.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi, Ntihabose Ismael yavuze ko basohoye iri tangazo nyuma y’uko babonye ubusabe bwa benshi mu bahanzi bagaragaje ko icyemezo ari cyiza ariko bakifuza ko habanza kubaho ibiganiro.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi isaba abahanzi bose kugira umutuzo mu gihe ibyatangajwe bihabwe umwanya wo kugira ngo bisobanurirwe neza abo bireba, kandi bigashyirwa mu bikorwa ari uko impande zose zibyumvikanyeho.”

Izi ngamba zo kwishyuza abakoresha umuziki w’abahanzi nyarwanda zishingiye ku Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rirengera umutungo mu by’ubwenge ryashyizweho mu 2009, hagamijwe kurinda ko igihangano cy’umuhanzi cyajya cyibyazwa umusaruro n’undi utarakiruhiye.

Iki cyemezo giherutse gutangarizwa mu nama yahuje RDB na Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU)
Iki cyemezo giherutse gutangarizwa mu nama yahuje RDB na Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU)