Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, giteguza igitaramo Papa Cyangwe agiye gukora yizihiza imyaka itanu amaze atangiye umuziki.
Ati “Iyi myaka ntabwo ari mike. Ni urugendo rutoroshye haba mu gukora umuziki, haba mu kwiruka no guhangana n’itangazamakuru nubwo muri inshuti zacu ariko hari igihe mudutega imitego. Twarabyishimiye niyo mpamvu turi hano.”
Yakomeje avuga ko abafana bamuba hafi kubera imbaraga ashyira mu kazi ke ka buri munsi, agakora ubutaruhuka. Amugira inama yo kudacika intege.
Ati “Abafana bagushyigikira kuko ukora, iyo udakora ba bafana bakuvaho kandi asanzwe ari umukozi. Icya kabiri ni ubudaheranwa. Ushobora guca mu bintu byinshi cyane ariko ibyo byose ukabirenga ugashyira umutima ku kazi ntucike intege. Ugakomeza ugakotana, kandi ibyo arabifite kuko hari byinshi byari kumuca intege abirenza ingohe. Ntabwo aribyo navuga ko ndi kumutoza kuko abifite.”
P Fla na we wari mu kiganiro n’itangazamakuru yashimiye Papa Cyangwe n’itsinda riri kumufasha mu gutegura igitaramo cye. Ati “Njye naha indabo ikipe iri gufasha Papa Cyangwe yarambwiye ati birakaze ndi kwitegura gushyira hanze album nshya, ntewe ishema nawe.”
Papa Cyangwe we yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwe. Ati “ Ndabashimiye kuba mwemeye kwitabira. Uru rugendo rw’imyaka itanu iyo mutahaba ngo munshyigikire ntabwo byari kuzakunda. Ndashimira abahanzi bakuru banjye, nakuze nifuza kubabona none nicaranye. Ndashimira buri wese muri aba bahanzi kuko bafite ikintu bavuze gikomeye mu muziki wanjye.”
Abandi bahanzi barimo Malani Manzi, Racine na B-Threy nabo bazagaragara muri iki gitaramo bavuze ko babukereye. Papa Cyangwe akomeje imyiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Amafoto: @yak_nation_images



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!