Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Kenny Sol, yahaye umugore we indahiro y’uko adateze kuzatezuka ku isezerano bagiranye imbere y’amategeko tariki ya 5 Mutarama 2023.
Yagize ati "Nabisinyiye, nabirangije kandi byateweho kashe ibyemeza, uwanjye ubuzima bwose. Twatangiye tutabyiteze none twahanye isezerano ry’iteka ryose, inkuru y’urukundo rwacu yirengagije ibyari byitezwe.”
Kenny Sol yakomeje avuga ko we na Kunda babaye umuryango ufite ahazaza heza kandi uzahorana igihe cyose. Yasoje amwifuriza intangiriro nziza z’urugendo batangiranye.
IGIHE ifite amakuru y’uko Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol na Kunda Yvette bakundanye uyu musore ataratangira umuziki, barakomezanya kugeza uyu mukobwa asoje amasomo mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!