– You Tube yashinzwe mu mwaka wa 2005
– Gangnam Style ya PSY niyo ndirimbo yarebwe cyane mu mateka y’uru rubuga (2, 103, 362, 504)
– Mu Rwanda, indirimbo Mtegemee Yesu ya Korali Ambassadors niyo ihiga izindi mu kurebwa cyane(658, 765)
– Abafite shene zikurikirwa na benshi ni abaherwe
Kuva urubuga rwa You Tube rwashingwa mu mwaka wa 2005 kugeza ubu, hari amashusho atandukanye asaga 2,268,000,000 amaze gushyirwaho. Muri izi miliyari zose zashyizwe kuri uru rubuga, indirimbo ’Mtegemee Yesu’ ya Korali Ambassadors of Christ niyo y’Abanyarwanda imaze kurebwa na benshi kurusha izindi.
Ubushakashatsi bwakozwe na IGIHE ku mashene arenga icumi yashyizeho indirimbo nyinshi z’Abanyarwanda kuri You Tube bwagaragaje ko mu icumi ziza ku isonga mu kuba zararebwe cyane kuva uru rubuga rwashingwa, Korali Ambassadors of Christ ni yo iza mu ba mbere.
Mu myanya 20 ya mbere iyi korali igarukamo kenshi aho mu 10 za mbere ifitemo imyanya ine. Nyuma ya Ambassadors hakurikiraho Korali Rehoboth na yo ifite imyanya itatu yose muri videos 10 za mbere z’Abanyarwanda zarebwe cyane kuri uru rubuga.
Mu bahanzi baririmba ku giti cyabo, Meddy ni we uza ku isonga mu barebwa cyane aho indirimbo ye ‘Nasara’ iri ku mwanya wa kabiri ikaba yararebwe inshuro zigera kuri 424, 782. Mu ndirimbo 50 za mbere kandi uyu muhanzi agarukamo mu bwiganze bwo hejuru aho afitemo indirimbo esheshatu zakunzwe mu myaka yatambutse. Mugenzi we The Ben ari kumwanya wa gatatu aho indirimbo "I am in love" yarebwe n’abagera kuri 392, 642.
Mu gukora ubu bushakashatsi, IGIHE yifashishije bamwe mu bafite shene zikurikirwa na benshi kuri You Tube mu Rwanda barimo Rutembesa Guillaume , ThePatycope,Yesunimwiza, Afrifame, ,New East African Music, Inyarwanda TV, Byiringiro Innocent, Rwandan Gospel Songs, Rwandan Music, Samson Nyatta n’abandi bumva neza imikorere y’uru rubuga.
Ati “Video ya mbere nayishyizeho muri 2006, ntabwo Abanyarwanda bari bayizi. Byabaga bigoye cyane gushyiraho indirimbo kuko icyo gihe ubwoko bwa Video zajyaga kuri YouTube ni izabaga ziri muri Flv, niyo yonyine yajyagaho.”
Izi ndirimbo 10 za mbere, zatoranyijwe mu zarebwe cyane ku mashene ya You Tube afite indirimbo nyinshi mu Rwanda hanarebwa izindi ndirimbo zakunzwe na benshi bityo hakurikizwa imibare mu guhitamo iziza imbere y’izindi.
Indirimbo z’Abanyarwanda zishakishwa cyane kuri You Tube kurusha izindi, ni iz’abahanzi bahimbaza Imana by’umwihariko iza Korali Ambassadors of Christ , Korali Rehoboth Ministries, Theo Bosebabireba, Korali Impuhwe n’izindi.
Mu gukusanya izi ndirimbo zarebwe cyane kurusha izindi ntitwitaye ku bahanzi bafite inkomoko mu Rwanda bakorera umuziki hanze kandi bamaze kwamamara nka Corneille, Stromae n’abandi bafite aho bahuriye n’u Rwanda bakora umuziki ariko badahanze amaso isoko ry’u Rwanda cyane. Mu gushakisha izi ndirimbo kandi hitawe ku ndirimbo zakorewe amashusho agashyirwa kuri You Tube, bivuze ko hirengagijwe indirimbo zose zakozwe mu buryo bw’amajwi gusa zigashyirwa kuri uru rubuga.
1.Mtegemee Yesu ya Korali Ambassadors: 658 765
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 20 Nyakanga 2012
2.Nasara ya Meddy: 424 782
Yashyizwe kuri Youtube ku itariki ya 23 Ugushyingo 2013
3.I’m In Love ya The Ben: 392 642
Yashyizwe kuri Youtube ku itariki ya 27 Kanama 2012
4.Ni Vema ya Ambassadors: 379 050
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 23 Nyakanga 2011
5.Imirindi y’uwiteka ya Ambassadors: 375 674
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 1 Nyakanga 2011
6.Mwami ndagukeneye ya Rehoboth: 350 340
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 1 Mutarama 2009
7.Tuzahimbaza ya Rehoboth : 292 663
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 1 Mutarama 2009
8.Ku musaraba ya Rehoboth : 289 535
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 1 Mutarama 2009
9.Amani ya Ambassadors: 282 044
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 1 Ugushyingo 2011
10.Naratomboye ya King James: 265 082
Yagiye kuri Youtube ku itariki ya 1 Ugushyingo 2011
Izindi 10 ziza bugufi mu kurebwa cyane kuri You Tube:
11. Ndarota ya Miss Shanel (264 709)
12. Ikigeragezo ya Korali Impuhwe (250 944)
13. Fata Fata ya Dj Zizou (223 065)
14. Yaciye ibintu ya King James (229 225)
15. Iwacu Heza ya Ambassadors (217 494)
6. Kuki wabyemeye ya Ambassadors(206 279)
7. Ndagutegereje ya King James (199 147)
8. Uw’igitangaza ya Rehoboth (199 114)
9. Barahurura (194 942)
10. Baramushaka ya Knowless (176 092)
You Tube ni urubuga rutangaza amashusho rwashinzwe mu mwaka wa 2005 n’abantu batatu bahoze bakorera Sosiyete ya PayPal: , Chad Hurley na Jawed Karim. Mu Kwakira 2006 Google yaguze uru rubuga ku kayabo ka miliyari 1 na miliyoni 65 z’amadorali. Youtube ifite icyicaro i San Bruno, muri Californie.
Shene ifite umubare munini w’abayikurikira kuri You Tube ni ’PewDiePie’ ifite abayikurikira basaga miliyoni 30, naho amashusho yarebwe cyane mu mateka y’uru rubuga akaba ari ay’indirimbo Gangnam Style ya PSY , Umunyakoreya y’Amajyepfo, ubu imaze kurebwa n’abasaga 2, 103, 362, 504.



















TANGA IGITEKEREZO