00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 zakuruye induru n’impaka mu myaka umunani ishize

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 October 2017 saa 12:20
Yasuwe :

Imyaka isaga 20 irashize umuziki w’u Rwanda uzutse, muri icyo gihe cyose hari indirimbo zaririmbwe zibyara impaka n’ibibazo by’urukururano, izasagariraga umuco zarakomanyirijwe abaziyeguriye ubu bazirebera mu bwihisho.

Mu myaka umunani ishize by’umwihariko, hari indirimbo zateje impagarara, izaciwe ku butaka bw’u Rwanda ndetse hari n’izashyizwe ku rutonde rw’izaciye agahigo mu gusakaza ubusambanyi muri Afurika y’Uburasirazuba ku buryo no hanze y’imipaka zaciriwe akobo.

Urugero rworoshye ni ‘Ancilla’ ya Urban Boyz, muri 2016 yasohotse mu cyegeranyo cyakozwe na Music In Africa nk’imwe mu ndirimbo ruharwa zimwe intebe muri Afurika y’Uburasirazuba.

‘Ancilla’ yari isanzwe yaraciwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda, ubuyobozi bwatangaje ko yahawe akato kubera amashusho ahabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu ndirimbo tugarukaho muri iyi nkuru harimo n’izakiriwe neza n’abaturage ndetse zirakundwa karahava ariko zigaherekezwa n’ibibazo by’urudaca. Iyitwa ‘Amahirwe ya nyuma’ ya The Ben yarabyinwe mu birori, iba ihame mu tubyiniro no ku maradiyo ariko yaherekejwe n’icyuka cyemezaga ko ‘yarozwe’.

Indirimbo enye kuri uru rutonde ziri mu gatebo kamwe aho zamaganiwe kure ku bw’abazikoze bagashyiramo abakobwa bambaye bidasanzwe, aberekana amabere, amatako n’ibindi bice by’ibanga.

Gusa, hari akarusho k’iyitwa ‘Welcome to bed’[Karibu mu gitanda] ya Dr Jiji uyu we mu ifatwa ry’amashusho yajyanye umukobwa mu gitanda barinezeza ndetse uyu mwari yumvikana aniha anavuga amagambo yumvikanisha ko yaryohewe n’ibyishimo byo mu buriri apfumbatanye n’umugabo. Iyi yatewe imijugujugu!

1. Amahirwe ya nyuma ya The Ben

The Ben yayikoze mu mwaka wa 2009. Yatunganyijwe bwa mbere na Dr Jack [witabye Imana] nyuma The Ben ayishyira Producer Lick Lick wacaga ibintu icyo gihe. Ibi byateje umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Igitangaje ni uko buri gitaramo The Ben yaririmbagamo iyi ndirimbo ntihaburaga ibibazo bivuka, akenshi ibyuma byarazimaga agataha adasoje kuyiririmba cyangwa Polisi igafunga igitaramo The Ben atarayigeraho. Ibi byabaye bwa nyuma mu 2009 ubwo yari agiye kumurika album ye ya mbere igitaramo kigafungwa kitarangiye kubera ibibazo byari byakuruwe n’umubyigano w’abafana.

Ibi byose byabaga kuri ‘Amahirwe ya nyuma’ byavuzwe ko ari ingaruka zakuruwe no kuyijyana mu bapfumu abandi bakavuga ko yarogeshejwe.

2. Ancila ya Urban Boyz

Urban Boyz yayikoze muri Gashyantare 2014, amashusho akijya hanze yahise yamaganirwa kure ndetse Minisiteri y’Umuco yategetse iri tsinda gusaba imbabazi no kuyihagarika ahantu hose yayitanze hanyuma igasohora andi mashusho atabangamiye umuco.

Ubu iyi ndirimbo yaciwe ahantu hose mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba nk’uko byatangajwe mu cyegeranyo cyasohowe na Music In Africa. Iyi ndirimbo iheruka kumvikana mu ruhame icyo gihe, yahise ijya ahacecekerwa.

3. I Like You ya Fearless

Fearless yayishyize hanze muri Kanama 2014. Amashusho y’indirimbo “I Like You” itaravuzweho rumwe na benshi, bitewe n’uko yayigaragayemo yambaye utwenda duhisha imyanya ye y’ibanga gusa. Imaze iminsi itanu hanze yasohoye itangazo riyihagarika nyuma yo kumenya ko ari gushakishwa uruhindu na nyir’igipangu ayo mashusho yafatiwemo, akabwirwa ko yakoze amakosa akomeye yo kuvogera urugo rw’abandi yambaye ubusa.

Claude Kwizera, nyir’igipangu Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless yafatiyemo aya mashusho icyo gihe yabwiye IGIHE ko yatunguwe no guhamagarwa kuri telefone n’inshuti ze, abwirwa ko urugo rwe rwafatiwemo amashusho y’indirimbo “anyuranije n’umuco Nyarwanda” ngo nibwo yihutiye kubikurikirana.

Uyu muturage w’i Nyarutarama yahise yamagana iyi ndirimbo ndetse asaba ubuyobozi ko bumufasha kuyica. Iyi nayo iheruka kuvugwa muri icyo gihe cy’inkundura yayo.

4. Induru ya Riderman

Riderman yayisohoye muri Gashyantare 2013. Uyu muraperi ubusanzwe ubarizwa muri Kiliziya Gatolika, yasohoye indirimbo yise “Induru”, agaragazamo ko Kiliziya ariyo yafunguye inzira yo gukora ibyaha, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ihita itangaza ko uyu muhanzi akwiye guhagarikirwa amasakaramentu.

Mu ndirimbo”Induru” Riderman aririmba agira ati “…..Kiliziya yakuye kirazira, yatuyobereje inzira, yakuyeho imipaka bityo ibyaha biragwira, ishyano riragwira, twe abawe riratugwira,….”

Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika icyo gihe yatangarije IGIHE ko ibyo Riderman yavuze atari byo, kuko Yezu yaje ku isi agapfa, akazuka, kugira ngo arwanye icyaha, Kiliziya ikaba irwanya icyaha kuko ariwe ishingiyeho.

Musenyeri Smaragde yahise atangaza ko umukirisitu ukoze ibibangamiye kiliziya ahanwa, ati “Iyo abikoze ari umukirisitu wacu, turabivuga tukanabyerekana ko atari umukirisitu mwiza, ndetse niyo bikomeje turamuhagarika, kandi n’itorero iryo ariryo ryose rirabyemerewe, iyo ubona ko ibintu avuga binyuranyije n’ukwemere kwaryo.”

Ku ruhande rwa Riderman wagombaga guhagarikirwa amasakaramentu we yisobanuraga avuga ko aya magambo yavuze muri iyi ndirimbo nubwo yavuze Kiliziya, atashakaga kwibasira Kiliziya Gatolika ahubwo yavugaga amadini yose muri rusange.

5. Inyoni Yaridunze ya MC Monday

Yamamaye nka Mc Monday ndetse mbere yo kwinjira mu itangazamakuru yabanje kuba umuraperi. Yakoreye Radio 10 kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2012.

Mu myaka irenga icumi ishize uyu mugabo avugwa ubudasiba aho abenshi wumva iyo bagaruye izina rye bahita barihuza n’indirimbo ‘Inyoni yaridunze’.

Mu 2012 yahinduye izina ava kuri MC Monday yiyita SAGA Assou Gashumba. Bamwe bavuga ko yaba yarahinduye izina nyuma yo gukora indirimbo yitwa “Inyoni yaridunze” yagawe cyane na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame. Bivugwa ko MC Monday yaba yarahinduye izina mu rwego rwo gushaka uko ibya MC Monday n’igisebo cy’Inyoni yaridunze byajyana agasigara akora muzika nka ‘Saga Assou’ nta nkomyi.

Yari aherutse kwandika kuri Facebook avuga ko afite agahinda n’intimba ikomeye ku bw’ibibazo by’urudaca no guhezwa mu bintu byose kugeza ubwo asigaye asaba akazi ntihagire umureba n’irihumye.

MC Monday yongeyeho ko ageze ku rwego rwo kujya gusaba akazi dosiye ye ikajugunywa mu za mbere ndetse ngo ntacyibonamo ubumuntu kubera guteragiranwa no kwamburwa agaciro ku mpamvu ataramenya. Abenshi mu babonye ibyo yanditse bamukinnye ku mubyimba abandi bakamuha urw’amenyo.

‘Inyoni ya Mc Monday’ iheruka kwidunda hambere agikunzwe mu kiganiro ‘Duteze imbere umuziki Nyarwanda’, ubu sinzi niba hari radio ikiyicuranga.

6. Kanda amazi ya Kina Music

Iyi yakozwe mu ntangiriro za 2013. Yakozwe bwa mbere bigizwemo uruhare rukomeye na Producer Ma-Riva. Yayihaye Producer Clement Ishimwe yitwa ‘Imitobe’ [yari iya Two4Real] igasubirwamo n’abahanzi benshi yitwa "Kanda Amazi".

Yakuruye ibibazo bikomeye n’umwiryane hagati y’impande zombi. Abahanzi ba Kina Music barayiririmbaga mu kazi kabinjiriza amafaranga, Dj Pius wahoze muri Two4Real akavuga ko aterwa umujinya n’abahanzi [bo muri Kina Music] bashakaga kwikubira inyungu n’umusaruro w’iyi ndirimbo, kandi ari iyabo na Ma-Riva.

Ibibazo bya ‘Kanda amazi’, abayiririmbyemo, aba Producers bayikozeho [Ma-Riva nyirayo, Clement wahuje abahanzi bayiririmbye, Producer Meddy Saleh wakoze video yayo] n’abandi byabaye urukururano kugeza ubwo yaje guhagarikwa ntihagira umuhanzi wongera kwemererwa kuyiririmba.

7. Mama Munyana ya Sebanani yasubiwemo na Urban Boyz

Yakozwe muri 2012. Umuryango wa Sebanani wavugaga ko utishimiye na gato ireme ry’iyi ndirimbo ‘Mama Munyana Remix’ yaririmbwe na Urban Boyz. Ijya gusubirwamo aba bahanzi ntibabanje gusaba uburenganzira umuryango wa Sebanani ari nabyo byaje gukurura rwaserera ku mpande zombi.

Muri Kamena 2012, Shyengo Frida, umwe mu bakobwa b’uyu muhanzi Sebanani-wahimbye anaririmba iyi ndirimbo yavugiye kuri Radio Isango Star ko ari agasuzuguro ndetse ari ugutesha agaciro igihangano cy’umwe mu bahanzi bakuze, ahamya ko yagombye gufatirwaho urugero. Akavuga ko ari ukwamburwa icyubahiro no guteshuka ku muco kuko nta burenganzira bwatanzwe ngo iyi ndirimbo isubirwemo.

Yagize ati “Birababaje ko abahanzi ubwabo ari bo basubira inyuma bakigana ibya bakuru babo. Ntabwo ari ikintu cyiza nta n’ubwo ari umuco turi gusigira ab’inyuma.”

Byaje kurangira Urban Boyz ivuye ku izima ijya ku maradiyo gusiba iyi ndirimbo ndetse bahise bayicikaho mu bitaramo bakoraga nyuma y’aho.

Urban Boyz imaze kuririmba indirimbo eshatu zigakurikirwa n'ibibazo

8. Too Much ya Jay Polly, Bruce na Urban Boyz

Jay Polly yayihuriyemo na Bruce Melody, Urban Boyz na Uncle Austin. Yashyize hanze amashusho ya ‘Too Much’ muri Gicurasi 2017, yateje induru ku bw’abakobwa bayibyinamo mu buryo bumenyerewe mu z’abahanzi nka Konshens wo muri Jamaica.

Muri iyi ndirimbo abakobwa bakoreshejwemo babyina bahagaze mu mazi bambaye amakariso gusa ubundi bagatigisa ikibuno bakirebesheje hejuru. Uyu muco n’imibyinire y’aba bakobwa byari bisanzwe bigaragara cyane mu ndirimbo zo muri Jamaica gusa abo mu Rwanda na bo bari babyadukanye.

Indirimbo ikijya hanze abahanzi bayiririmbyemo bose barayihakanye bavuga ko yashyizwe hanze n’uwayibye itararangira nyamara Producer wayikoze akemeza ko aribo bayimuhaye. Jay Polly abonye ibintu bishyushye mu kwamagana indirimbo ye yahise avuga ko agiye kurega Producer Nameless ndetse agasohora amashusho nyayo, ibintu bimaze gusubira mu buryo yashyize agati mu ryinyo birangira uko.

9. Udukoryo twinshi ya Active na Danny Nanone

Active na Danny Nanone bayikoze mu Ukwakira 2013. “Udukoryo Twinshi”, ni indirimbo yahagurukije Kigali bitewe n’ibyo ivugamo.

Ukiyumva, wumvaga uryoherwa n’injyana yayo idunda ibyinitse mu buryo bunyuze amatwi, ariko ukanayumvana ibitwenge byinshi ku bw’amagambo ayigize yerura akavuga kuri bimwe mu byamamare mu muziki Nyarwanda, ndetse na Nyampinga Mutesi Aurore waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara nk’abandi avuga ko byaba ari uguta umuco.

Tizzo ni we waririmbye aganisha kuri Miss Mutesi Aurore, aho yagize ati “Uyu musister afite udukoryo twinshi, turamuzi ni mwiza pe. Dore ejo bundi u Rwanda rwari rubonye umudali but wapi yadusigiye rage. Nikamuuliza ni nini? Arahakana avuga ko atambara bikini, aho ndabyumva ni sawa da kuko nanjye iby’umuco simbica ku ruhande ma; ese buriya turi kumwe cyangwa se turi twenyine, ese kuri piscine, nanjye nakuraho wa?”

Muri iyi ndirimbo kandi Active yibasiye Ama G na Senderi Hit; ibyayo byateje impagarara mu buryo bukomeye.

10. Welcome to Bed ya Dr Jiji

Ni karundura mu zakozwe zigateza ibibazo uhereye ku bakobwa yakoreshejemo by’umwihariko uwo bajyanye mu buriri no mu rwogero yambaye ubusa hejuru amabere ari hanze.

Mu mashusho y’indirimbo Welcome to bed ya Dr Jiji harimo amashusho agaragaza imyanya y’ibanga y’abakobwa yakoreshejemo. Nyuma y’uko iyi ndirimbo yari imaze gusakara, uyu muhanzi yahise avuga ko uwayishyize hanze yayimwibye.

“Welcome to Bed” yamaze umunsi umwe hanze Minisiteri y’Umuco ihita iyikomanyiriza ahantu hose gusa abo kuri YouTube barakomeje bayiryaho umunyenga.

Dr Jiji yari yarigeze gukora indi yitwa ‘Antere ibuye’ aho abyinishamo abakobwa bambaye amakariso gusa, iyi nayo yateje impagarara mu 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages