00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 zashyize mu bicu abakunzi ba Hip hop mu gitaramo cyahuriyemo abaraperi 7 i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 May 2023 saa 11:16
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali ni bwo habaye igitaramo Nyeganyega na Skol cyongeye guhuza abakunzi b’injyana ya Hip hop nyuma ya Rap City yabaye muri Nzeri 2022.

Injyana ya Hip hop yongeye kugaragarizwa urukundo bikomeye kuva kuri Logan Joe wabimburiye abandi ku rubyiniro kugeza kuri Bushali wasoje igitaramo.

Nubwo indirimbo hafi ya zose zishimiwe cyane ariko hari aho byageraga umurindi w’abafana ukazamuka bikomeye ku buryo umuntu utamenyereye ibitaramo agira ngo n’undi muntu winjiye.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe indirimbo 10 zatumye abafana bava mu byabo bakaririmbana n’umuhanzi kurusha izindi.

‘Elee’ – Zeotrap

Muri iki gitaramo umuraperi Zeotrap yishimiwe ku buryo budasanzwe mu ndirimbo zirenga umunani yaririmbye kuva kuri ‘Zero Zero’, ‘Abafana 100k’ kugeza ku yo yise ‘Elee’ yaririmbanye n’abakunzi be ijambo ku rindi.

Si ibyo gusa ubwo uyu muraperi yari ageze ku ndirimbo yise ‘Umwanda’ ibintu byahinduye isura kuva ku muntu uri imbere kugeza ku w’inyuma bose wumvaga baririmba iyi ndirimbo.

Ubwo byari bigeze mu mwanya w’akaruhuko abafana basabye MC Tino na Dj Sonia bari bayoboye iki gitaramo kongera gusubizamo iyi ndirimbo.

‘Umwanda’ – Zeotrap

‘Nyega Nyega’- Fireman

Fireman yongeye gushimangira ubuhangange bwe muri muzika, binyuze mu ndirimbo zitandukanye yaririmbanye n’abafana be.

Uyu muraperi wanyuze benshi byageze aho abafana bamusaba kuguma ku rubyiniro akahava bashize ipfa batitaye aho amasaha ageze.

Indirimbo z’uyu muhanzi zanyuze benshi zirimo ‘Muzadukumbura’, ‘Nyamijosi’, ‘Itangishaka’, ‘Amashimwe’ n’izindi, gusa ubwo yari ageze ku yitwa ‘Nyeganyega’ n‘Umuhungu wa muzika’ ibintu byabaye ibindi bindi.

‘Umuhungu wa muzika’ – Fireman ft Bruce Melidie

‘Abanyabirori’ - Riderman

Riderman wari uherekejwe na Siti True Karigombe yanyuze benshi mu bakunzi ba muzika binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Horo’, ‘Mambata’, ‘Indahiro’ , ‘Come Back’, ‘Ntakibazo’ n’izindi.

Ibintu byahinduye isura ubwo uyu muraperi yari ageze ku ndirimbo ‘Abanyabirori’ na ‘Igitangaza’.

Ubwo uyu muraperi yari agiye kuva ku rubyiniro abakunzi be bamusabye indirimbo zitandukanye zirimo ’Umwana w’Umuhanda’.

‘Igitangaza’ – Riderman

‘Kinyatrap’ – Bushali

Bushali wasoje iki gitaramo yishimiwe mu buryo budasanzwe bigera naho ashaka gusimbukira mu bafana ngo baririmbane na we bamuteruye gusa birangira iki cyifuzo atakigezeho kuko abashinzwe umutekano bamukumiriye.

Uyu muraperi yishimiwe binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo, ‘Kugasima’, ‘Tsikizo’, Nituebue, n’izindi.

Ubwo byari bigeze ku ndirimbo ’Kinyatrap’, abafana bazamukiye hejuru bagira bati “Kinyatrap ku mugongo, Kinyatrap ku mutima”.

Uyu muraperi yakomeje kwerekwa urukundo ubwo yari ageze ku ndirimbo yahuriyemo na Kivumbi King ‘Nakumena amaso’.

‘Nakumena Amaso’ - Kivumbi King na Bushali

‘Whatever’ - Logan Joe na Kivumbi King

Umuraperi Logan Joe wabimburiye abandi muri iki gitaramo yakoze iyo bwabaga atanga ibyishimo ku bakunzi ba Hip hop binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Tricky’, ‘Ndi Good’, ‘Bitinde’ n’izindi.

Ubwo uyu muraperi yari ageze ku ndirimbo ‘Whatever’ yahuriyemo na Kivumbi King, abantu bazamukiye hejuru baririmbana na we mu kwerekana ko atari mushya mu matwi yabo.

‘Nasara’ – Dany Nanone

Umuraperi Dany Nanone wari ukumbuwe cyane n’abakunzi ba muzika mu bitaramo yishimiwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Mbikubwire’, ‘Iri joro’, ‘Ntagukoza isoni’ ‘Udukoryo Twinshi’, ‘Tubiziranyeho’ n’izindi.

Uyu muraperi wari waserukanye na Fox Makare yahawe umwanya aririmba indirimbo yise ‘Wapi’ na yo iri muzishimiwe.

Dany Nanone yaririmbanye n’abakunzi ba muzika indirimbo ‘Nasara’ ituma bamwe begerana n’abakunzi babo batangira kubyinana ingwatira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages