00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 35 zakanyujijeho bigatinda, zitacyumvikana

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 27 January 2015 saa 04:08
Yasuwe :

Mu myaka 15 ishize hari indirimbo zaririmbwe zirakundwa, zirabyinwa mu birori binyuranye, ziba ihame mu tubyiniro, na benshi bisanga bazizi kandi batarafashe umwanya wo kuzifata mu mutwe. Nyamara uko imyaka ihita indi igataha, izo ndirimbo zarazimye, ntizicyumvikana, zimwe muri zo ntizinakigaragara ku isoko.
Indirimbo zumvikanye cyane mu madini, ubu zaburiwe ikirari
Hari indirimbo nyinshi zagiye zimenyekana mu madini, zimwe zitwa indirimbo zo guhimbaza Imana. Indirimbo ikunzwe cyane (…)

Mu myaka 15 ishize hari indirimbo zaririmbwe zirakundwa, zirabyinwa mu birori binyuranye, ziba ihame mu tubyiniro, na benshi bisanga bazizi kandi batarafashe umwanya wo kuzifata mu mutwe. Nyamara uko imyaka ihita indi igataha, izo ndirimbo zarazimye, ntizicyumvikana, zimwe muri zo ntizinakigaragara ku isoko.

Indirimbo zumvikanye cyane mu madini, ubu zaburiwe ikirari

Hari indirimbo nyinshi zagiye zimenyekana mu madini, zimwe zitwa indirimbo zo guhimbaza Imana. Indirimbo ikunzwe cyane irenga imbibe z’idini riri n’iri, ikamenywa ikaririmbwa kandi ikiyambazwa n’abao mu madini yose, yewe n’abatagira aho basengera bakisanga bayiririmba.

Zimwe muri zo zarakunzwe cyane zirarairimbwa karahava, zirasabwa biratinda, ariko ubu ntawamenya irengero zaryo

1. Urwambariro rw’abera :(Yarakunzwe igihe kiragera iba indrimbo ya bose, abasenga n’abadasenga)

2. Akamanyu k’Umutsima: (Iyo umuntu yashakaga kubwiririramo undi atiteranyije, yamuririmbiraga akamanyu k’umutsima)

3. Ntiyaryama Twashira: (Ni indirimbo yiyambajwe cyane mu byumba by’amasengesho, cyane cyane ibya nijoro)

4. Umuraba: (Indirimbo y’Abatwaramucyo yibutsaga benshi kurokoka mu kaga ndengamyumvire banyuzemo mu bihe bitandukanye.)

5. Ni wowe Rutare rwanjye: Indirimbo y’Abagatolika benshi bitaga “Uzansubiza ubuyanja”. Nyuma y’aho iri jambo-muzi riyigize rigizwe umuziro na bamwe, indirimbo yatangiye kuzimira, no kutumvikana ukundi

6. Imana ni Serieux: Iyi ndirimbo yamenyekanye akanya gato, ariko abarokore bayihaye umuriri ukaze. Nyirayo ntiyakomeje ibikorw aby’ubuhanzi, bituma indirimbo ye nayo yibagirana

7. Indirimbo za Alex Dusabe (N’abatazi amazina yazo, wasangaga basubiramo bati : “Hari igihe muzamenya uwo ndiwe, nimara kwiyambura ubushwambagara,…”, “…Sinzabagarukiiiiira ukundi, mbabajwe nawe mugenzi usigaye iyo”, “ N’iyo waba malaya ntiwarusha Rahabu, …”)

8. Indirimbo za AEE (zigize Album Mana Kiza u Rwanda). Mu ndirimbo zose zari ziri kuri iyi album, ikiririmbwa yonyine ubu ni “Uwiteka araje / Nimuririmbire Uwiteka” ya Aimé Uwimana.

Indirimbo zo mu buzima busanzwe zakanyujijeho, ubu zitacyumvikana

9. Abakobwa b’i Kigali

Iyi ndirimbo y’Itsinda KGB yarakunzwe cyane, iririmbwa hose mu tubyiniro no mu matagisi cyane cyane ay’i Nyamirambo. Nubwo hari ababanje kuyikoma ngo irototera umuco, ntibyayibujije kuba ikimenyabose. Ntaho igicurangwa. Indirimbo ’Arasharamye’ ya KGB nayo yaragaciye nubwo ubu itacyumvikana.

10. Rutenderi: Indirimbo ya Riderman yakundiwe isubirajwi, aho agaruka ku magambo nka: Ingeli, Senderi, Rutenderi, Umuhengeri, Ruhengeri, Isengeri, …

11. Ange Orange:Indirimbo ya Big Dom, yumvikanaga cyane nyuma gato ya 2000.

12. Igishwi cy’Ikibinda: Nayo ni iya Big Dom

13. Ikirori: Ni indirimbo y’itsinda “The Brothers”

14. Contre-Succes: Indirimbo ya Dr Claude. Benshi bibukamo ijambo “ Dr Kalawudi akunda eiehehh”. Yarabyinwe ivumbi riratumuka, ubu nticyumvikana.

15. Ikiragi ya Kitoko Bibarwa

16. Kantengwa ya Mavenge Sudi. Ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yashyize ahagaragara ku muzingo we wa mbere, irakundwa ariko nyuma irazimira. Magingo aya, Mavenge Sudi agaragara muri Gakoni k’Abakobwa, Ku Munini, Kibuguzo, Simbi, Kimararrungu, …

17. Igipende ya Rafiki: Iyi ndirimbo yakanyujijeho kubwo kuririmbwa mu njyana nshya yiswe COGA, kandi ikaba yarahanzwe mu rurimi rw’Amajaruguru, ruryoheye amatw. Ati : “Cumve ucumvirize ico ku Canika, si nka kimwe co mu Muji birigwa bararunga…” Aha yavugaga igipende (ikigage/ubushera)

18. Ndarota ya Miss channel, kimwe na “Ngukunda Byahebuje”

19. Urwo ngukunda ya Victoire: Benshi bibukira kuri “Nzarwambara ku manywa, nijoro ndwiyorose”

20. Jalousie ya Senderi Int Hit

21. Abagore Barakaze ya KNC

22. Igipimo ya Medy

23. Agaseko ya Makonikoshwa

24. Rahira ya The Ben Ft Liza

25. Zubeda - Kamichi

Zimwe mu ndirimbo z’abaturanyi zakunzwe cyane i Rwanda, ariko ubu zaribagiranye

26. Kula Kulipa ya Nziza Desiré
27. Namagembe Oliwa ya Madoxx Smeatimba

28. Natamboli : kimwe n’izindi ndirimbo za Groupe Makoma yo muri RDC

29. Kikulacho ya Mr Nice

30. Ndigida ya Ragga Dee

31. Fagilia ya Mr Nice

32. Maria Salome ya Sauda Karoli,

33. Yesu Bela Nange ya Judith Babirye

34. Nabikoowa ya Juliana Kanyomozi

35. Munyana ya Farious

Ururtonde ni rurerure, ducumbikiye aha. Ushobora gutanga igitekerezo, wibukiranya izindi tutavuze.

[email protected]

Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages