00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 5 z’abahanzi Nyarwanda zanyuze Blinken mu ruzinduko aherukamo muri Afurika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 September 2023 saa 07:13
Yasuwe :

Abahanzi Nyarwanda batanu bari ku rutonde rw’abafite indirimbo zanyuze amatwi y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, ubwo yari mu ruzinduko ku Mugabane wa Afurika.

Indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda batanu ziri kuri uru rutonde rw’izigera kuri 15 Antony Blinken yumvise ubwo yari muri Afurika ni “Have” ya Rita Ange Kagaju, “Away” ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, “5AM” ya Kaya Byinshii na “Ngwino Urare” ya Deo Munyakazi.

Ni urutonde rw’indirimbo Antony Blinken yashyize ahagaragara mbere yo gutangiza ubukangurambaga bwa Global Music Diplomacy Initiative bugamije kuzamura umuziki nk’igikoresho cya dipolomasi mu guteza imbere amahoro na demokarasi ndetse no gushyigikira intego za politiki z’ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Antony Blinken yatangije ubu bukangurambaga ku mugaragaro mu birori byabereye mu biro bye i Washington DC ku wa 27 Nzeri 2023.

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Harvey Mason Jr uyobora Recording Academy itegura Grammy Awards; Lyor Cohen uyobora Ishami ry’Umuziki muri YouTube na Google, n’abandi.

Muri ibi birori kandi umunyamuziki Quincy Jones yahawe igihembo cya Peace Through Music Award.

Antony Blinken yageze i Kigali ku wa 10 Kanama 2023 ubwo yasozaga uruzinduko yagiriye mu bihugu bya Afurika na Asia.

Uru rutonde rw’indirimbo yashyize ku Rubuga rwa Spotify rugizwe n’indirimbo yumvise ari mu rugendo yagiriye muri Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, hagati ya tariki 7 na 12 Kanama 2023 hakiyongeraho izindi zo muri Werurwe 2023 yumvise ubwo yari muri Niger.

“Away” ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza

“Have” ya Rita Ange Kagaju

“5AM” ya Kaya Byinshii

“Ngwino Urare” ya Munyakazi Deo ft Junior Kafi

Antony J. Blinken yagaragaje ubuhanga afite mu gucuranga guitar ubwo yaririmbaga anicurangira indirimbo 'Hoochie Coochie Man' ya Muddy Waters
Umukirigitananga Deo Munyakazi ni umwe mu bafite indirimbo zanyuze amatwi ya Antony Blinken
Indirimbo 5AM ya Kaya Byinshii iri mu zanyuze amatwi ya Antony Blinken ubwo yari mu ruzindiko ku Mugabane wa Afurika
Indirimbo Rita Ange Kagaju yise 'Have' ni imwe mu zishimiwe na Antony Blinken
Indirimbo 'Away' ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza iri mu zanyuze Antony Blinken mu ruzinduko aherutsemo muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages