Indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda batanu ziri kuri uru rutonde rw’izigera kuri 15 Antony Blinken yumvise ubwo yari muri Afurika ni “Have” ya Rita Ange Kagaju, “Away” ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz, “5AM” ya Kaya Byinshii na “Ngwino Urare” ya Deo Munyakazi.
Ni urutonde rw’indirimbo Antony Blinken yashyize ahagaragara mbere yo gutangiza ubukangurambaga bwa Global Music Diplomacy Initiative bugamije kuzamura umuziki nk’igikoresho cya dipolomasi mu guteza imbere amahoro na demokarasi ndetse no gushyigikira intego za politiki z’ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Antony Blinken yatangije ubu bukangurambaga ku mugaragaro mu birori byabereye mu biro bye i Washington DC ku wa 27 Nzeri 2023.
Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Harvey Mason Jr uyobora Recording Academy itegura Grammy Awards; Lyor Cohen uyobora Ishami ry’Umuziki muri YouTube na Google, n’abandi.
Muri ibi birori kandi umunyamuziki Quincy Jones yahawe igihembo cya Peace Through Music Award.
Antony Blinken yageze i Kigali ku wa 10 Kanama 2023 ubwo yasozaga uruzinduko yagiriye mu bihugu bya Afurika na Asia.
Uru rutonde rw’indirimbo yashyize ku Rubuga rwa Spotify rugizwe n’indirimbo yumvise ari mu rugendo yagiriye muri Afurika y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, hagati ya tariki 7 na 12 Kanama 2023 hakiyongeraho izindi zo muri Werurwe 2023 yumvise ubwo yari muri Niger.
“Away” ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza
“Have” ya Rita Ange Kagaju
“5AM” ya Kaya Byinshii
“Ngwino Urare” ya Munyakazi Deo ft Junior Kafi


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!