Mu byo uyu mwamikazi yasize harimo indirimbo zimuvugaho zimaze igihe kinini zarakozwe n’abahanzi batandukanye barimo The Beatles, The Smiths , Madonna, Pet Shop Boys ,The Stone Roses ,Primal Scream n’abandi.
Ibyo wamenya kuri zimwe mu ndirimbo zivuga kuri uyu mwamikazi w’u Bwongereza zirimo izimusingiza, izimuvuga ibigwi n’ibindi.
"Her Majesty" ya The Beatles
Iyi ni indirimbo y’itsinda ry’Abongereza The Beatles yasohotse 1969. Yanditswe na Paul McCartney. Yabifashijwemo na Lennon–McCartney isohoka kuri Album bise Abbey Road.
Ubusanzwe yari igamije guha icyubahiro Umwamikazi Elisabeth II ivuga ku byiyumviro byo kwifuza kubana n’umukobwa uzi ko udashobora kubana nawe.
McCartney yandika iyi ndirimbo aba ameze nkureba Elizabeth nk "umukobwa mwiza cyane" "udafite byinshi byo kuvuga" , "ugaragaza impinduka umunsi ku munsi" nyamara amaso ye ntahage kumureba. Ati: "Umunsi umwe ngiye kumugira uwanjye,"
“God Save the Queen” ya The Sex Pistols
‘Imana irinde Umwamikazi’ ni indirimbo yakozwe n’itsinda rikora umuziki wa Rock, The Sex Pistols. Ni imwe mu ndirimbo zitavugwaho rumwe mu mateka y’umuziki w’u Bwongereza.
Yasohotse mu 1977 ntiyakirwa neza. Yaranenzwe cyane kuko yakuye izina ryayo mu ndirimbo yubahiriza igihugu. Ikindi cyanenzwe ni amagambo nka ’Imana irinde Umwamikazi , ntabwo ari ikiremwamuntu’, na ’Ishusho yacu ntabwo isa ni iye. “
“The Queen is Dead” ya The Smiths
Iyi ni indirimbo y’itsinda The Smiths yasohotse mu 1986 banayitirira album yabo , yari ishingiye ku ndirimbo ya Marr yatangiye kwandika mu mpeshyi ya 1985 avuga uburyo adakunda ingoma ya cyami.
Nubwo baririmba bavuga ko umwamikazi yatanze , umwe mu bagize iri tsinda avuga ko batifuzaga kwibasira ingoma ya cyami y’u Bwongereza.
Hari aho baririmba bagira bati “Charles ntuzigera wifuza , kugaragara ku mpapuro z’ imbere kuri Daily Mail wambaye umwenda usa n’ubukwe bwa nyoko.”
"Elizabeth My Dear" ya The Stone Roses
Iyi ni indirimbo y’itsinda The Stone Roses rikomoka mu Mujyi wa Manchester, yakozwe mu 1989 yari iyo kwigaragambya ku muryango w’ibwami cyane cyane Umwamikazi.
Iri tsinda ryakuye igitekerezo cyayo ku myigaragambyo yabereye i Paris muri Gicurasi 1968, bayikoze bashimangira ibyiza bya repubulika, itarangwamo ingoyi y’ingoma ya cyami.
"Dreaming of the Queen" ya Pet Shop Boys
Neil Tennant umwe mu bagize itsinda rya Pet Shop Boys yasobanuye icyabateye kwandika ku Mwamikazi mu ndirimbo bakoze mu 1993, avuga ko mu buzima bwa benshi usanga bahora bifuza gusangira icyayi n’Umwamikazi.
“Nasomye ko imwe mu nzozi abantu benshi basangiye ari uko Umwamikazi abasura mu nzu zabo.”
"Insect Royalty" ya Primal Scream
Umwe mu bagize itsinda rya Primal Scream , Bobby Gillespie aganira na Pitchfork mu 2020 yatangaje ko yanga ingoma ya cyami ku buryo atari kubura ku kuyigarukaho mu ndirimbo bakoze mu 1998
Ati "Mu 1977 ubwo twizihizaga Yubile y’umwamikazi narebye uburyo dukunda igihugu mu buryo bw’ubusazi, abantu bambara amajaketi agaragaza ubumwe, ubona kandi basenga umuryango w’ibwami byatumye mpinduka cyane , kera nkiri umwana muto nangaga umuryango w’ibwami kugeza n’ubu”
“Naguze indirimbo ya Sex Pistols yitwa ‘God Save the Queen’, rwose numvaga ari ikimenyetso nyacyo cyo kurwanya igitugu.”
"Illuminati" ya Madonna
Iyi ndirimbo yakozwe Madonna akomoza ku mazina y’abantu bamwe na bamwe bavuzweho kuba mu muryango w’ibanga wa Illuminati barimo Jay Z , Rihanna , Beyonce n’abandi akongeramo Queen Elizabeth gusa ntiyigeze yerura avuge niba aya amazina koko ari muri uyu muryango.
Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’uko yari amaze guhura n’Umwamikazi mu 2002 ubwo bari bagiye kumurika filime Die Another Day. Icyo gihe Madonna yaraturitse aseka cyane ubwo umwamikazi yari amubwiye ko atamuzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!